Site icon MY250TV

Igisambo Michel mupende uri mu marembera yongeye kuvuga ibihuha agamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’ u Rwanda.

Inyangabirama Michel Mupende, yongeye gukoresha akuka gacye asigaranye yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uyu mujura ruharwa watorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yumvikanye asubiramo ibihuha bidafite epfo na ruguru byibasira ubuyobozi bw’ u Rwanda abushinja ‘gusuzugura abanyarwanda ndetse no kubakandamiza.’

Iki gisambo Mupende, cyitwaza ko cyabaye mu ngabo za RPA zabohoye igihugu akabiheraho yibasira ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndetse n’abasirikare bakuru. Ni mugihe yahungiye ubutabera bw’u Rwanda muri Maryland nyuma yo kwiba amafaranga ibihumbi 18 by’amadorari ya Amerika yari agenewe gufasha abasirikare bagenzi be.

Iyi nyangabirama imaze imyaka yarashegeshwe n’indwara ifata imyakura y’imitsi y’ubwonko ijya ituma agira kwiheba bikabije, hanyuma akajya ku umuzindaro yashinze, agatangira kuvuga amanjwe ngo agamije ‘guhumura abanyarwanda.’

Ni muri uwo mujyo yakoze ikiganiro cyuzuye ibinyoma mu ijwi rinaniwe cyane wumvako ari gusiganwa n’akuka gacye asigaranye, yumvikanye avuga ku ngendo Perezida Kagame akorera mu bihugu by’Afurika ibintu wumva bigiye kuzamusaza aho  yihandagaza akibaza ‘uwamuhaye kuvugira Afurika.’

Uburwayi iyi kimwamwanya ifite biragaragara ko yamugeze ku bwonko ndetse imurembeje bikabije. Kuko nta muntu utekereza neza ushobora kubabazwa n’uburyo u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu warwo m’uguhangana n’ibibazo bibangamiye Afurika.

Udutsiko tw’ibisambo twavuye mu gihugu tumaze kugihemukira ntitujya dushimishwa no kubona aho ubuyobozi bwa Kagame bugejeje abanyarwanda, ariho bahera bigira abavugizi ngo b’abanyarwanda ndetse bagashaka nko kwigira nkaho barusha kumenya abanyarwanda ubuyobozi bwabo kandi aribo babwishyiriyeho.

Ako gatsiko niko Mupende abarizwamo. Iki gisambo gikwiye kumenya ko kwambika icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bidateze kumuhira kuko abanyarwanda bari maso.

Exit mobile version