Michel Mupende, umujura ruharwa watorokeye ubutabera bw’u Rwanda i Maryland ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yumvikanye asubiramo ibihuha bidafite epfo na ruguru byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abasirikare bakuru.
Ni nyuma y’igihe kinini iyi nyangabirama yaraburiwe irengero ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro byuzuyemo icengezamatwara yakundaga gutanga yaba ku muzindaro we wa YouTube ndetse n’indi mizindaro ibarizwa mu kwaha kw’abanzi b’u Rwanda.
Uyu mugabo urembejwe n’indwara ndwara zifata imyakura n’imitsi y’ubwonko, mu kiganiro aherutse gutambutsa ku muzindaro we YouTube yongeye kumvikana agereka urupfu rw’Intwali y’u Rwanda Maj. Gen Rwigema Fred ku basirikare bari aba RPA, ikinyoma amaze imyaka akwirakwiza ariko cyanze gufata.
Mupende kandi yumvikanye yibasira ndetse anaharabika Gen Kabarebe avuga ko ngo “amaze iminsi asuzugura Gen Rwigema” kandi ko “ari mu bamugambaniye” n’ibindi binyoma bidafite umutwe n’ikibuno.
Mu manjwe y’uyu Mepende yuririraga ku kiganiro Gen Kabarebe aherutse guha urubyiruko aho yarusobanuriye amahame shingiro Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigenderaho – ikiganiro abanzi b’u Rwanda bagoretse mu rwego rwo guharabika ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda nk’uko basanzwe babikora.
Ibi binyoma bya Mupende bije bikurikira ibyo yahozemo mbere y’iminsi yari amaze acecetse aho yigeze kubeshya ko ngo ngo ingabo za RPA/F arizo ngo zahanuye indege ya Habyarimana, yumvikanaga kandi yikomanga mu gatuza ahamya ko ari we watwaye ibisasu byahanuye iyo ndege; ibinyoma byakubitiwe ahareba inzega maze aherako araceceka kubera ikimwaro.
Ibinyoma bya Mupende abishingira ku kuba yarabaye mu ngabo zari RPA, gusa abamuzi bahamya ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora iguhgu yari umunyabwoba bikomeye aho by’umwihariko yahoraga yirwaza kugira ngo ntajyane n’abandi ku rugamba.
Igitangaje ni uburyo ikigwari Mupende ubu ari we wigize inararibonye ku bijyanye n’uko urugamba rwagenze, aho akwirakwiza ibinyoma ku rupfu rwa Major General Fred Gisa Rwigema.
Uyu mugabo by’umwihariko yavuye mu Rwanda atorotse ubutabera yo kwiba amadorali ya Amerika ibihumbi cumi n’umunani yagombaga gufasha abaserikare bagenzi be.
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika Mupende ahakora akazi k’ubuzamu nako atajya akamaramo kabiri kuko aho akoze hose bahita bamwirukana kubera intege nke n’uburwayi budakira.
Imyitwarire idahwitse y’uyu mugabo yatumye uwo bashakanye amuta, ibintu byakurikiwe no kwirukanwa ku kazi k’ubushoferi bw’amakamyo aho ubu arambirije ku gukora kariya kazi k’ubuzamu.
Amakuru ava mu baturanyi ba Mupende hariya muri Amerika ahamya ko ahora ku miti ndetse ngo n’uku kubura umutwe ni agahenge k’iminsi mike dore ko unabyumva mu mivugire ye, aho adashobora kwerekana isura ye ndetse n’ijwi rye riba ryumvikana ko arembye cyane.
Uyu Mupende nabanze ahangane n’uburwayi bwe mbere yo kuremekanya ibinyoma bidashinga k’u Rwanda, igihugu yagomeye akiyemeza kwangara mu rwego rwo guhunga iryozwacyaha.
Mugenzi Félix

