Igisahiranda cy’ikigarasha Mupende Michael umuza igihe abundabunda i Maryland ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda maze akiyegurira iterabwoba, yahinze umushyitsi ko nawe azashyirwa ku rutonde rw’ibyihebe bibangimiye umutekano w’u Rwanda.
Dore nk’ubu kuri uyu wa 27 ukwakira 2025, agaruka ku rutonde rw’ibyihe 25 Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza, Mupende yumvikanye ku muzindaro we wa YouTube mu bwoba n’igihunga cyinshi avuga ko “nta bimenyetso bifatika bihari byashingiweho mu kwita aba bantu ibyihebe.”
Ni mu gihe nyamara abari kuri urwo rutonde, barimo ababanye na Mupende mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, buri umwe afite ibyaha bizwi yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda nk’uko Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center) rwabigaragaje.
Ikigarasha Mupende wari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, yatorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kwiba amadorali ya Amerika ibihumbi cumi n’umunani yari agenewe gutunga abasirikare bagenzi be.
Nk’aho ibyo bidahagije, ageze hanze y’u Rwanda, Mupende ntiyahwemye kugambirira kugirira nabi Abanyarwanda binyuze mu kwiyunga no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo RNC na FDLR; ibintu bimugira umukandida wo kujya ku rutonde rw’ibyihebe.
Soma kandi: Igisahiranda Mupende Michael arasubiye!
Amanjwe ya Mupende nta munyarwanda akwiye kurangaza, uyu mujura akwiye guhoza azirikana ko iminsi ari 40 ubundi akaryozwa ibyaha byose adasiba gukora.
Ndayambaje Marc
Ibandi ruharwa Mupende yadagazwe, ubwoba ni bwose ko ari we utahiwe gushyirwa ku rutonde rw’ibyihebe

