Site icon MY250TV

Urwishigishiye ararusoma: Ikihebe Christine “Coleman” Uwizera nareke gukangata!

Umuhanuzi w’ibinyoma Christine Uwizera wiyita “Coleman” aho bukera aratoragura amasashi y’i Denver nyuma y’uko Leta y’u Rwanda imushyize ku rutonde rw’ibyihebe kabombo bigomba gufatirwa ibihano.

Uyu muhezanguni w’umugore wiyita “umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda” akomeje kuzenguruka imbuga nkoranyambaga atukana ari na ko akangata nk’umuvuno wo kwikura mu kimwaro n’ubwoba.

Uyu mugore w’umugome umaze igihe abundabunda i Denver, Colarado ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika yashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe kubera gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FLN.

Mu bindi byaha harimo gukora ibikorwa byo gushishikariza iterabwoba ryibasira u Rwanda, ibi byose bikiyongeraho ko akomeza gukorana bya hafi ndetse ashyigikiye indi mitwe y’iterabwoba nka FDLR na P5.

Mu bwoba bwinshi, uyu muhezanguni witwikira ijambo ry’Imana mu gukora ibyaha, yumvikanye avuga ko ahaye Leta y’u Rwanda iminsi itatu ngo abe yakuwe kuri ruriya rutonde.

Ni amagambo yumvikanye nko guta umutwe no kubura amahwemo kuri uyu mugore dore ko nta cyo ari cyo ku buryo yatanga amabwiriza ku gihugu yagomeye!

Ubusanzwe uyu mugore wavukiye i Rushashi ho mu Karere ka Gakenke ntasiba gukoresha imbuga nkoranyambaga arema za byacitse ari na ko yangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, ndetse akababibamo amacakubiri.

Soma kandi: Byinshi kuri Christine Uwizera “Coleman”, umuhanuzi w’ikinyoma ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Byanze bikunze “Coleman” agomba kugerwaho n’ingaruka z’ibyaha bikomeye yishoyemo, kuko niwe wahisemo inzira zo kwigira ikihebe, ahubwo bitinde bitebuke Amerika iramwirukana ku butaka bwayo!
 
Ndayambaje Marc

Exit mobile version