Site icon MY250TV

Ibyaranze ruhago muri weekend: Manchester Derby ku mukino wa nyuma wa FA cup, APR yatakaje umwanya wa mbere

Shampiyona y’u Rwanda ndetse na za shampiona zikomeye ku mugabane w’u Burayi zarakomeje muri iyi weekend, hanakinwa ½ cy’igikombe cya FA mu Bwogereza.

Ikipe y’ingabo APR FC ikomeje kutitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kunganya na Gasogi United mu cyumweru kabanjirije igishize, yongeye gutsindwa na Police FC ibitego 2 -1.

Police niyo yabanje ibitego bibiri mu gice cya mbere, byatsinzwe na Mugisha Didier na Nshuti Dominique Savio, naho igitego rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Fiston. Gutsindwa kwa APR kwatumye itakaza umwanya wa mbere ufatwa n’ikipe ya Kiyovu yari yatsinze Gorilla FC 2-1.

Abafana ba Kiyovu bategerezanyije amatsiko kumenya niba ikipe yabo izatwara igikombe cya Shampiyona bwa mbere mu myaka 30.

Manchester united na Manchester city ku mukino wa nyuma wa FA Cup

Amakipe abiri abarizwa mu mujyi umwe wa Manchester azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FA cyo mu Bwogereza. Bizaba ari ubwambere aya makipe yombi azaba ahuriye ku mukino wa nyuma mu gikombe cya FA.

Kuri icyi cyumweru, Manchester united yari yakinnye na Brighton & Hove Albion FC ku kibuga gikuru cy’ Ubwongereza Wembley Stadium. Iminota 90 yaragiye amakipe yombi aganya 0-0, bongerwaho indi minota 30 amakipe yombi akomeza kunaniranwa, biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti. Manchester United yaje gukuramo ikipe ya Brighton & Hove Albion FC kuri penaliti 8 – 7. Ihita ikatisha itike yok u mukino wa nyuma.

Kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Mata, Manchester city yari yatsinze ikipe ya Sheffield United ibitego 3-0, ibitego byose uko ari bitatu byatsinzwe n’ umunyalijeriya Riyad Mahrez, wabaye umukinnyi wa mbere watsinze ibitego 3 muri ½ cy’igikombe cya FA kuva muri 1958. Umukino wanyuma uzahuza Derby y’ i Manchester uzaba tariki ya 3 Kamena 2023.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version