Igihugu cy’ Ubufaransa cyatangaje ko kigiye gukora ibishoboka byose ngo Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi zihishe ku butaka bwayo zifatwe ndetse zinashyikirizwe ubutabera, zimwe muri izo nterahamwe harimo iyitwa Chaste Gahunde ikomeje gusaziriza imigeri mu gihugu cy’Ubufaransa
Iyi nterahamwe Kabombo Chaste Gahunde yihishe mu Ubufaransa ikunze guta ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Gusa ibyo byose Gahunde abikora agamije kuyobya uburari bw’ uruhare rwe muri Jenoside, dore ko yanahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa n’inkiko gacaca ku byaha yahamijwe bya Jenoside.
Interahamwe Chaste Gahunde ivuka i Mabanza ya Rubengera mu karere ka Karongi. Akaba ari naho yakoreye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Gahunde yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu nkambi ya Kashusha. Nyuma yaje gutahuka aza mu Rwanda akomeza ubuzima busanzwe ariko iyo yabazwaga ibimuvugwaho ko yishe abatutsi yahitaga abihakana yivuye inyuma akabeshya ko atarahari ko ahubwo yarahugiye mu masomo ye.
Kuri ubu Gahunde nyuma yo gutandukana na Nahimana Thomas, ubu akorana n’umuhezanguni Nadine Kasinge bahuje ingengabitekerezo bakaba banabana mu kiryabarezi bise Ishema party, aho birirwa mu manjwe basebya u Rwanda.
Ubwoba n’ipfunwe nibyo bituma iyi nterahamwe kabombo ihora isaza imigeri ku mbuga nkoranyambaga, gusa aribeshya cyane, akwiye kumenya ko ukuboko k’ubutabera kutazamusiga, kandi icyaha cya Jenoside ntigisaza, isaha n’isaha azafatwa yoherezwe mu Rwanda.
Mugenzi Felix
Interahamwe Chaste Gahunde ayo yigira yose, ukuboko k’ ubutabera kuramugenda runono

