Site icon MY250TV

Twibukiranye iby’interahamwe kabombo Chaste Gahunde ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Chaste Gahunde, uzwiho gukwirakwiza ingengabitecyerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga ubu noneho yakamejeje atuka ubuyobozi bw’u Rwanda anabeshya bikabije mu rwego rwo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye ari nako akomeza kubabibamo amacakubiri.

Uyu murwayi wo mu mutwe yakatiwe n’inkiko Gacaca ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma iyi interahamwe yaje kwigira impunzi ku ngufu, ibeshya ko yavuye mu Rwanda igiye kwicwa kandi yaragiye ihunze ubutabera.

Gahunde ugiye kumara imyaka 20 abundabunda mu Bufaransa yavutse muri 1980, avukira ahitwa Mabanza mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Amashuri ye abanza yayize ahitwa Mushubati, nyuma aza gukomereza mu Iseminari ya Nyundo kugeza ubwo Jenoside yakoreye Abatutsi yabaga mu mwaka 1994.

Abaturanye n’iyi nterahamwe mu karere ka Karongi bavuga ko Gahunde n’ubwo yari umwana, yagize uruhare muri Jenoside, abari baturanye muri icyo gihe bakunze kubigarukaho cyane.

Mu mwaka 2005, amakuru yakomeje gucicikana aturutse iwabo aho avuka avuga ko Gahunde ari interahamwe yakoze Jenoside, Inkiko Gacaca za Mushubati zimutumyeho ahita ahungira mu Bufaransa.

Iyi nterahamwe imaze igihe isebya ubuyobozi b’u Rwanda ibinyujije ku muzindaro wayo rutwitsi wa YouTube, aho noneho guhimba inkuru ziterekeranye zitigeze zinabaho.

Nk’urugero, taliki ya 24 Nzeri 2024 yavuze ko ngo Perezida Kagame ari mu “butembere” mu Bufaransa mu mujyi wa Monaco; ibintu byatumye abamukurikira bamuha inkwenene kakahava cyane ko Umukuru w’Igihugu atigeze akandagiza ikirenge muri icyo gihugu kuri iriya tariki.

Soma kandi: Interahamwe Gahunde yishuka ko urubyiruko rw’u Rwanda rumeze nk’imiyugiri yo mu 1994!

Gahunde wahisemo inzira mbi yo kwiyima igihugu no kugisebya we nabagenzi be biganjemo interahamwe bakwiye kumenya ko ibyo bikora byose ntakizabuza u Rwanda n’Abanyarwanda gutera imbere.

Ibi byose Gahunde na bagenzi baba bagambiriye, ni amaburakindi n’ubwoba kuko babona ko ibyo bagerageza bikomeza kutabahira cyane ko abenshi bagenda bavanwa mu bihugu bihishemo bakazanwa mu Rwanda imbere y’ubutabera kubera ibyaha baba bakurikiranweho.

Nibashake bacire kuko birarura!

Mukobwajana Linda

Exit mobile version