Site icon MY250TV

Interahamwe Gahunde yishuka ko urubyiruko rw’u Rwanda rumeze nk’imiyugiri yo mu 1994!

Chaste Gahunde, interahamwe kabombo yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda mu Bufaransa, yasizoye mu bukangurambaga bugamije kugumura urubyiruko rw’u Rwanda ngo rwivumbure ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame, gusa aracurangira abahetsi.

Gahunda wahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko Gacaca adahari, muri iyi minsi yiyemeje kuva mu miheno asanzwe yihishamo maze yimurira ubwihisho kuri YouTube aho adasiba kumvikana mu mvugo zuje uburozi, ubugome n’amacakubiri.

Mu isoni nke asanganwe, uyu muhezanguni ntahisha kugaragaza ko bene izo mvugo ze aba yazigeneye urubyiruko rw’u Rwanda.

Nk’urugero, uyu munyabyaha ruharwa aherutse kumvikana asaba urubyiruko “kwitandukanya na Perezida Kagame”, ibintu byatumye benshi mu bamwumvise bavuga ko yaba afite ikibazo cy’imitekerereze.

Ikiriho ni uko Gahunde yaba afite icyo kibazo cyangwa atagifite, hari ikintu gikomeye atazi nk’uko umwe mu basesenguzi akaba by’umwihariko akurikirana ibikorwa by’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi yabibwiye MY250TV.

Uyu musesenguzi yagize ati: “Gahunde n’abandi batekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rushobora gutatira igihando rufitanye na Perezida Kagame barishuka cyane kuko urubyiruko rw’uyu munsi rutandukanye cyane na ya miyugiri yashukishwaga imbetezi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi maze igafatikanya n’interahamwe kwica Abatusti.”

Imiyugiri ni nyito yahabwaga abana bunganiraga ababyeyi babo mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze by’umwihariko mu kuvuza indura hagamijwe kuranga aho Abatutsi babaga bihishe aho bahitaga bicwa. (NDLR)

Uriya musesenguzi yakomeje agira inama Gahunde yo kwitandukanya n’ibitekerezo by’ubuhezanguni byamubase cyane ko urubyiruko rw’u Rwanda avuga ko agamije guhindura rutamwitayeho kandi rudashobora kumuha umwanya cyane ko ruzi neza aho ibitekerezo nk’ibye byagejeje u Rwanda mu myaka 29 ishize.

Ati: “Twe urubyiruko rw’u Rwanda twiyemeje gushyigikira politike ya Nyakubahwa Perezida Kagame, interahamwe nka Gahunde zumva ko zakoresha interineti zidushuka zirushaka cyane kuko tuzi neza aho u Rwanda rwacu rwavuye n’aho rwerekeza.”

Yunzemo ati: “Ni ukuri amateka y’igihugu cyacu yandikishijwe amaraso twe urubyiruko nituzemera ko Gahunde n’izindi nyangabirama ziyasibisha icenegezamatwara ryo kuri YouTube no mu bitangazamakuru bibiba urwango. Turi mu ngamba kandi ntabwo duteze gutezuka.”

Soma: Amateka yanditswe n’amaraso ntashobora gusibwa na wino z’ibinyamakuru – Perezida KagameIbyo wamenya kuri Gahunde

Umuhezanguni Gahunde ni umwe mu banzi b’u Rwanda n’Abanyarwanda ufite ibiganza bijejeta amaraso kuko yagize uruhare mu kwica amagana y’Abatutsi aho avuka i Mushubati mu yahoze ari Komini Kibuye.

Mu gihe inkiko Gacaca zari zirimbanyije imirimo mu mwaka wa 2005, uyu muhezanguni w’umugome yamenye ko yari agiye kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside maze ahita atorokera mu Bufaransa agezeyo atangira kwiyita “umuhutu warokotse Jenoside”.

Aho niho umuntu yagakwiye kwibaza niba koko Gahunde yari umwere kubera iki atagumye mu Rwanda ngo yiregure nk’uko abandi babigenzaga? Impamvu ntayindi ni uko yari azi neza ko icyaha kimuhama kandi hari abatangabuhamya bamushinjaga.

Gahunde yihishe mu Bufaransa akorana bya hafi na hafi na “Padiri” Nahimana Thomas wamuhaye umwanya muri cya kiryabarezi cye ngo “guverinoma ikorera mu buhungiro” cyane ko uwo munyabyaha wirukanwe mu gipadiri yikomanga mu gatuza ko ari “perezida” w’iyo guverinoma ikorera mu cyuka.

Mu nduru Gahunde avuza ntakwiye kwirengagiza ko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro, akwiye kumenya kandi ko nta kure habaho ukubuko kw’ubutabera kutagera – agapfa kaburiwe ni impongo!

Gakayire Fred  

Exit mobile version