Site icon MY250TV

“Padiri” Nahimana yishuka ko urubyiruko rw’u Rwanda rumeze nk’interahamwe zo mu 1994

Umunyamabi yose ashoboka akaba by’umwihariko umusambanyi ruharwa wirukanwe mu gipadiri, Nahimana Thomas, nyuma yo gushinga ingirwamashyaka ya politiki bikarangira ayirukanywemo yubuye umuvuno mushya wo gushaka kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda.

Mu kubigerageza, Nahimana woretswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aherutse kwifata ajya kuri YouTube dore ko ari yo imutunze amaze mu isoni nke asanganywe avuga ko ”urubyiruko rushaka ko ubutegetsi bwica bwa Paul Kagame buvaho.’’

Ni mu gihe nymara urubyiruko rukomeje kugaragaza ko rushaka ko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame bukomeza kuyobora u Rwanda by’umwihariko muri manda itaha yo mu mwaka wa 2024.

Ku buyobozi bwa Paul Kagame, urubyiruko rubona amahirwe yose arimo kwiga, kubona imirimo ndetse no kwishyira ukizizana mu gihugu cyabo.

Kuva u Rwanda rwabona ikiswe ‘ubwigenge’ nta na rimwe urubyiruko rwigeze rubonwa nk’Abanyarwanda bagira icyo bamarira igihugu cyane ko ahubwo rwakoreshwaga nk’ibikoresho bya politike aho by’umwihariko rwashowe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kugirwa “interahamwe”.

Ikindi, Urubyiruko rwahawe ijambo ubu barahagarariwe mu myanya yose ifata ibyemezo mu Rwanda. kuva ku rwego rw’umudugudu kugera mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko rurahagarariwe ndetse banatanga ibitekerezo bigahabwa agaciro.

Urubyiruko rushima cyane Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byatumye bakurira mu gihugu kirimo amahoro ndetse ndetse n’Abanayarwanda bunze ubumwe.

Ibikorwa bya Perezida Paul Kagame birivugira ndetse urubyiruko rw’u Rwanda rumwigiraho byinshi ari nabyo bituma bamusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda kugira ngo iterambere riganze ndetse nabo bakomeze kumwigiraho.

Ikiryabarezi Nahimana warahiriye kwicwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwanga urunuka ubuyobozi bw’u Rwanda mu manjwe ye yo kuyobya urubyiruko by’umwihariko ababa mu mahanga akomeje kwiha amenyo y’abasetsi kuko urubyiruko ruzi ikibafitiye umumaro nta mwanya bafitiye imburamukoro nka we.

Ikindi  nk’uko umukuru w’igihugu yabitangaje, iminsi y’igisambo Nahimana irabaze nawe akagezwa mu Rwanda ubutabere bugakora akazi kabwo.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version