Site icon MY250TV

 Mbonyumutwa Gustave ahumeka ibinyoma aho anyuze hose!

Tariki ya 22 Mata, umwe mu buzukuru b’umucurabwenge w’ingengabitekerezo ya giparimehutu Mbonyumutwa Dominiko, ari we Gustave Mbonyumutwa aherutse gutanga ikiganiro avuga ko “FPR Inkotanyi ariyo ntandaro y’ ihunga ry’Abanyarwanda, ndetse ikanababuza gutahuka.”

Mu kiganiro yatangiye ahitwa Tournai mu Bubligi, Gustave Mbonyumutwa woretswe n’ ingengabitekerezo ya Parmehutu akoresheje ibinyoma bye ahoramo ntiyatinye kubeshya ko ari impunzi ya politiki yangiwe gutaha mu Rwanda. Ikiganiro uyu muhezanguni yakoze cyagaragaje uburyo yambariye gukwirakiza ibinyoma afifika amateka.

Intandiro y’ ihunga ry’abanyarwanda mu bihe bitandukanye byagiye biterwa na politike mbi zaranze ubuyobozi bwabayeho mu Rwanda. Ntaho bihuriye na FPR Inkotanyi.

Guhera muri 1959, ubwo Parmehutu yarimaze gushinga imizi, ubuyobozi bwashimangiye ko Abatutsi ari ubwoko bw’abanyahamanga, bamburwa ubumuntu ndetse batangira kwicwa. Abari hagati y’ibihumbi 20-30 barishwe. Ibi byateye abanyarwanda barenga 500,000 guhunga.

Ikibazo cy’ impunzi cyakomeje kubaho kugeza ubwo uwari Perezida w’ u Rwanda Habyarimana Juvenal, yabwiye impunzi zari hanze y’ u Rwanda ko “U Rwanda ari ikirahure cyuzuye.”

Izindi mpunzi yabayeho ni izatewe n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yari yarateguwe na leta ya Habyarimana ndetse n’ izindi zabayeho kubera intambara z’ abacengezi zari zigamije kugaruraho ubuyobozi bwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’ u Rwanda bwahanganye n’ikibazo cy’ impunzi cyatewe na politike mbi yari yararanze u Rwanda guhera 1959 kugeza 1994. Abarenga miliyoni eshatu z’ abanyarwanda bamaze gutahuka kuva muri 1994.

Mbonyumutwa Gustave si impunzi ya Politike.

Mbonyumutwa Gustave uvuga ko ari impunzi ya politiki yahejejwe na FPR hanze y’igihugu ni ikinyoma cyeruye. Uyu munyabinyoma afite mushiki we witwa Maryse Mbonyumutwa bajyanye mu Ububiligi wagarutse mu Rwanda. Ndetse kuri ubu akaba afatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Mbonyumutwa Gustave mu myaka irenga 30 amaze mu Bubiligi yaranzwe no gukwiza urwango no gusiga icyasha u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Ibi nta kindi kibimutera kitari ukwanga gutatira ibitekerezo bye bibi bya sekuru.

Umwe mu bakunzi ba MY250TV yagize ati: Reka nibarize Gustave Mbonyumutwa Wavuye mu Rwanda muri 1992 buriya avuga ko yahunze iki? Ko ibyaha ari ibya se, kandi icyaha akaba ari gatozi we yahunze iki kugeza aho abeshya ko ari impunzi ya politiki? Politiki yakinnye ni iyihe?

Gustave Mbonyumutwa kimwe na bagenzi be yaba abo muri Jambo asbl cyangwa FDU Inkingi dore ko bose ari bamwe; bakwiye kumenya ko iyi turufu yo kwigira impunzi yabapfubanye.

Bakwiye kumenya ko kandi leta y’u Rwanda yavanyeho sitati y’ubuhunzi bisobanuye ko amarembo akinguye niba bashakaga gutaha ntawabakumiriye bazatahe ariko basigeho gukwiza ikinyoma kuko ntacyo kizigera kibagezaho.

Mugenzi Felix

Exit mobile version