Site icon MY250TV

Ibindi bimenyetso bibeshyuza Gustave Mbonyumutwa wiyemeje gutagatifuza uruhare rwa se muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ku mbuga nkoranyambaga, ni kenshi Gustave Mbonyumutwa atagatifuza se umubyara, Shingiro Mbonyumutwa, ngo akunde amukureho icyasha cy’ubujenosideri nyamara hari ibimenyetso simusiga adashobora gusibanganya.

Muri ibyo bimenyetso harimo kuba Shingiro yari akuriye ibiro bya minisitiri w’Intebe Kambanda Jean, ibi ubwabyo bikaba bishyira Shingiro ku rwego rumwe n’abari ku isonga mu gutegura bakanahuza ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko byanamuviriyemo kwimwa ubuhungiro mu Bubiligi mu mwaka wa 1999.

Umuhezanguni Shingiro Mbonyumutwa ni we ubyara Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa bari ku ruhembe rw’abashinze agatsiko ka Jambo ASBL kagizwe n’abakomoka ku bajenosideri.

Abagize ako gatsiko bafite intego nyamukuru yo kweza uruhare ababyeyi babo bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibintu bakera ahanini ku mbuga nkoranyambga no mu bitangazamakuru, babikora ari na ko bahakana ndetse bagapfobya iyi Jenoside.

Gustave Mbonyumutwa ahora ahumeka ibinyoma gusa, bityo akibeshya ko abantu batazi ukuri kw’uko se umubyara ari umujenosideri byahamye ku buryo byanatumye yimwa ubuhungiro, kuko nk’uwari ukuriye ibiro bya Minisitiri w’intebe wanabaye umuhuzabikorwa wa Jenoside bari ku rwego rumwe mu gutegura no gukora Jenoside.

Inyandiko ya komisiyo ishinzwe gutanga ubuhungiro mu Bubiligi igaruka kuri Shingiro igira iti : “Dukurikije ko uwasabye ubuhungiro yafashije guverinoma y’inzibacyuho mu mugambi bigaragara ko wari warateguwe, byonyine kuba yaremeye guhabwa inshingano zikomeye mu gihe nk’icyo; ku mwanya we nk’uwari ukuriye ibiro bya minisitiri w’Intebe, nta kabuza yagize uruhare rufatika muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo gihe, ku bw’ibyo guhabwa ubuhungiro ntibishoboka.”

Uyu mwene Shingiro uhora ashaka gutagatifuza se w’umujenosideri yiyita « impunzi ya politiki », nyamara iki ni ikinyoma cyeruye ahubwo yiyemeje kuzapfira mu binyoma bigamije gusa guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse Jenoside ise yagizemo uruhare.

Ni mu gihe nyamara mushiki we bonse rimwe, Maryse Mbonyumutwa, bari barajyanye mu Bubiligi ubu we yatashye akaba akomeje kwesa imihigo mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse no gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda bifuza.

Soma kandi: Mbonyumutwa Gustave ahumeka ibinyoma aho anyuze hose!

Gustave Mbonyumutwa kimwe na bagenzi be bahuriye mu gatsiko ka Jambo ASBL bakwiye kumenya ko ikinyoma kidateze n’umunsi n’umwe gutsinda ukuri ndetse ko imigambi mibisha yabo yubakiye ku binyoma izahora ibapfubana kuko uko bakwiza ibinyoma ni ko ukuri kundi gusenya ibinyoma byabo gukomeza kujya hanze.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version