Site icon MY250TV

Ubudasa: Rwanda rwatabaye abaturage barwo bari muri Sudan

U Rwanda rwagobotse abaturage barwo 32 ndetse n’abandi 10 bo mu bihugu bitandukanye, bari baraheze mu igihugu cya Sudan, aho imirwano iherutse kuburwa.  

Mu urukerera rwo kuwa 2 Gicurasi, nibwo abagera kuri 42 basesekaye mu Rwanda bazanywe n’indege ya RwandAir yaturukaga mu gihugu cya Misiri yabafashije muri uru rugendo.

Umwe mu bahungishijwe mu Rwanda w’umunyakenya washakanye n’ umunyarwanda yashimye guverinoma y’ u Rwanda.

“Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda. Buri gihe iyo ndi mu Rwanda n’iyo ndi hanze yarwo, mba ndi kumwe n’Abanyarwanda. Turi hano kubera Guverinoma y’u Rwanda, RwandAir, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasade na Ambasaderi.”

Igikorwa cyo gutabara Abanyarwanda bari mu kaga si ubwa mbere guverinoma y’ u Rwanda ibikoze, kuko iherutse no gutabara abari bari mu gihugu cya Ukraine ubwo icyo gihugu cyaterwaga n’ igihugu k’ igituranyi cy’Uburusiya.

Guverinoma y’u Rwanda ku itariki ya 1 Werurwe 2022, yari imaze guhungisha Abanyarwanda 51 bava muri Ukraine ibafasha kuja mu igihugu cya Pologne ahari ambasade yarebereraga Abanyarwanda batuye muri Ukraine.

Uku gukomeza kwita ku Abanyarwanda bari mu gihugu ndetse no hanze yacyo biri muri gahunda ya leta yihaye yo kwita kuri buri munyarwanda wese aho yaba aherereye ku isi hose.

Ibi byose ni ibigaragaza uburyo Abanyarwanda bafite ubuyobozi bubitayeho ndetse ko aho waba uri hose utagira ikibazo.

Muvunyi Balthzar

Exit mobile version