Site icon MY250TV

Kiliziya Gatolika yahambirije Interahamwe y’ umupadiri Munyeshyaka Wenceslas, gusa ntibihagije!

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi Papa Francis, yahagaritse Interahamwe kabombo Munyeshyaka Wenceslas ku nshingano z’ ubusaseredoti. Gusa iyi ntambwe ntihagije kuko iyi nterahamwe ikwiye gukora igihano yakatiwe n’ inkiko mu mwaka wa 2006.

Mu itangazo ryasohowe na Musenyeri Christian Nourrichard wa Diyoseze ya Evreux yo mu Ubufaransa, kuri itariki ya 2 Gicurasi, yemeje ko Papa Francis yahagaritse burundu Munyeshyaka ku mirimo y’ubusaseredoti ndetse akaba atemerewe kongera gukora imihango iyo ariyo yose ijyanye n’izi nshingano.

Iki cyemezo gifashwe na Kiliziya Gatolika ni gito bitewe n’ ibyaha by’ indengakamere uyu mupadiri w’ Interahamwe yahamijwe gukora muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva muri 1995, Munyeshyaka arebwa n’ikirego kimushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali,

Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zagaragaje ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen. Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

Izi mpapuro kandi zagaragaje kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri segiteri ya Rugenge.

N’ubwo bwose muri 2005 ubucamanza bwo mu bufaransa bwanze kumuburanisha bwitwaje ko nta bimenyetso bifatika byagaragajwe. Muri 2006, urukiko rw Gisirikare rwa Kigali rwahanishije iyi nterahamwe Munyeshyaka igihano cy’ igifungo cya burundu.

Ubutabera kuri iyi nyangabirama ntibukwiriye kugarukira ku uguta inshingano z’ ubusaseredoti, hakwiye no gukorwa ibishoboka byose akagezwa mu Rwanda agafungira ibyaha yakoze by’ indengakamere.

Mugenzi Felix

 

 

Exit mobile version