Site icon MY250TV

Abambari ba FDU-Inkingi mu binyoma bigamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’ u Rwanda buririye ku biza

Ku ya 6 Gicurasi Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo kuvana ku mirimo uwari umuyobozi w’ ako karere, Kambogo Ildephonse, nyuma yo kugaragarwaho imikorere idahwitse.

Abagize Inama Njyanama bafashe uyu mwanzuro nyuma yaho Kambogo ananiwe kuzuza inshingano ze by’umwihariko ukurengera abaturage ubwo ibiza bitewe n’imvura byibasiraga ako karere byanatwaye ubuzima bw’abaturage ndetse bikanasenya amazu y’abaturage n’ibikorwaremezo.

Si ibyo gusa byatumye atakarizwa ikizere, kuko nkuko byatangajwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Kabano Habimana Ignace yasobanuye ko hari n’ibindi byatumye uwo muyobozi yeguzwa.

Yagize ati “Kudashobora guhuza inzego bakorana ngo bakorere hamwe, kudashyira mu bikorwa ibyemezo cyangwa inama agiriwe n’inzego zimukuriye agakora ibye hanyuma abaturage bakaharenganira, kutakira ibibazo by’abaturage no kwihutira kubikemura… Iki kibazo cy’ibiza nacyo kirimo ariko ntabwo aricyo cyonyine ubwacyo kuko murabizi ko kugira ngo igihugu gishyire umuyobozi mu mwanya ni uko kiba cyamuhaye icyizere gihagije.’’

Nubwo ibi byose bisobanutseku bijyanye n’ ihagarikwa ku mirimo y’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, abambari b’agatsiko k’abajenosideri ka FDU-Inkingi bakomeje gushaka guhimba ibinyoma basiga icyasha ubuyobozi bw’ u Rwanda. Ndetse bita icyemezo cyo kweguza Kambogo ari ‘itekinika’, nyamara cyarafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage.

Mu makinamico birirwamo bashakisha aho bamenera ngo basige icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bageze aho batandukira bagakina ku mubyimba abahitanywe n’ ibi biza.

Umumotsi waka gatsiko ka FDU-Inkingi, Gaspard Musabyimana ndetse na Placide Kayumba bakoresheje imizindaro ndetse n’imbuga nkoranyambaga zabo bahururiye ku kuvuga amateshwa adafite epfo na ruguru birengagiza ko ibiza bidateguza.

Mu gihe aba bamotsi bari kuruhira ubusa, guverinoma y’u Rwanda ikomeje gufasha abaturage bashegeshwe n’ibiza ndetse abatuye hafi y’umugezi wa Sebeya, bagiye kwimurirwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugerero.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version