Tariki ya 9 Gicurasi nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha Interahamwe kabombo Philippe Hategekimana uzwi cyane nka Biguma. Uyu Hategekimana akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu turere twa Nyanza na Huye.
Interahamwe Philippe Hategekimana yakomeje kwihishahisha mu mwirondoro wa Philippe Manier nk’ umufaransa. Binyuze mu Iperereza ryakozwe n’umuryango CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) ku bufatanye na leta y’Ubufaransa yaje gukorwaho iperereza, ariko abimenye ahungira muri Cameroun.
Igihugu cy’ Ubufaransa cyiyemeje gukora ibishoboka byose ngo Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi zihishe ku butaka bwayo zifatwe ndetse zinashyikirizwe ubutabera, cyaje gukurikirana iby’ iy’ Interahamwe maze birangira ifatiwe muri Cameroun muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by’agateganyo kuva tariki 15 Gashyantare 2019.
Interahamwe nyinshi zirakihishe mu Bufaransa ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye. uyu Philippe Hategekimana w’imyaka 67 yavukiye muri komini Rukondo ubu ni mu karere ka Nyanza, yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes.
Igihugu cy’Ubufaransa ndetse n’uburayi muri rusange haracyihishe Interahamwe nyinshi ndetse zikaba zinakomeje ibikorwa birwanya leta y’u Rwanda ari nako zihakana zikanapfobya jenoside yakorewe abatutsi, gusa akazo kashobotse kuko amahanga yose arimo gushyiramo imbaraga ngo izo nkoramaraso zigezwe imbere y’ubutabera.
Mugenzi Félix

