Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rukomeje kuburanisha interahamwe ruharwa Hategekimana Philippe wari ‘umujandarumwe’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho muri iki cyumweru kiri kurangira hagaragaye abatangabuhamya 10 bamushinja.
Abo batangabuhamya bose bari bafite imyaka y’amavuko itageze kuri 15 mu gihe cya Jenoside.
Ibyaha Philippe Hategekimana akurikiranyweho yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Nyanza ho mu ntara y’Amajyepfo.
By’umwihariko iyi nterahamwe yatanze amabwiriza ahantu hagera kuri hatatu: ku musozi wa Nyabubare, ahiciwe abantu 300 ku itariki ya 23 Mata mu mwaka wa 1994 nk’uko ubuhamya butandukanye bumushinja bubigaragaza.
Umwe muri bariya batangabuhamya w’igitsina gore wari ufite imyaka 7 y’amavuko muri Jenoside avuga ko ubwe yiboneye nyina yicwa n’interahamwe aciwemo ibice ku musozi wa Bwezamenyo nyuma y’amabwiriza Hatekimana yari yatanze.
Muri rusange abatangabuhamya bavuga ko abo mu miryango yabo bagiye bicirwa kuri za bariyeri zashyizwe ahantu hatandukanye muri Nyanza by’umwihariko ubuhamya bwabo bukaba bwibanda ku bwicanyi bwakorewe ku misozi ya Bwezamenyo, Nyamure, Nyabubare ndetse no mu kigo cya ISAR Songa.
Mu rwego rwo guhunga ubutabera Hategekimana yahinduye rimwe mu mazina ye yibwira ko atazamenyekana ariko byabaye iby’ubusa.
Yatangiye kuburanishwa mu Bufaransa ku itariki ya 10 gicurasi uyu mwaka.
Marc Ndayambaje

