Umumotsi w’agatsiko k’ishyaka ritemewe rya FDU-Inkingi Musabyimana Gaspard, akomeze gushakira abapfuye mu bazima agarura ihanurwa ry’indege yari itwaye umunyagitugu Juvenal Habyarimana, wateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musabyimana yifashishishije ibitabo bidafite epfo na ruguru birimo icy’umuhezanguni mugenzi we Emmanuel Neretse yanditse mu mugambi we mubisha wo kuyobya uburari ku ruhare ubutegetsi bw’igitugu yakoreye nk’umusirikare mukuru bwagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside, yumvikanye avuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ‘’byakozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi’’ ko ndetse no kuba amahanga akomeje gukingira ikibaba ababigizemo uruhare.
Ni mugihe ariko Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa rwashyinguye burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana ndetse runatesha agaciro iperereza ry’Umucamanza Jean Louis Bruguiere washinjaga bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.
Ukuri guhari ariko nuko ihanurwa ry’indege ryakozwe n’ abahenzanguni nyuma yaho Habyarimana yari atangiye gusinya amasezerano yo kwemerera FPR-Inkotanyi kuba bagaruka mu gihugu ndetse bakanahabwa imyanya muri guverinoma y’icyo gihe. Abo bahezanguni ibyo ntibabikozwaga cyane ko umugambi wabo wari ukurimbura Abatutsi ndetse bagakomeza gutegeka igihugu uko bishakiye kandi bakabikora ntawubitambitse, niko gutegura umugambi wo kwica Habyarimana.
Uruhare rwabo mu iyicwa rya Habyarimana utari shyashya bishimangirwa n’Icyemezo cy’Urukiko rusesa Imanza mu Bufaransa cyahaye agaciro ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wemeje ko Missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguye Jenoside. Bitesha agaciro amahomvu y’umumotsi Musabyimana.
Uyu Emmanuel Neretse umuhezanguni Gaspard yifashishije amatakaragasi ye ngo ni igitabo yahoze afite ipeti rya “Majoro” mu gisirikare cya ex-FAR cyagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no mu kwandika iyo ngirwa gitabo kwari ugushaka gutagatifuza uwahoze ari sebuja umunyagitugu Habyarimana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Udutsiko tw’inyangabirama dukwiye kumenya ko gushaka kugoreka amateka bibasira FPR-Inkotanyi bidateze kubahira kuko amateka nyakuri abanyomoza arahari.
Muvunyi Balthazar

