Site icon MY250TV

Igikombe Kiyovu Sport yaherukaga mu myaka 30 ishize, amahirwe yo kugitwara yayicitse ireba

Kiyovu yongeye gutakaza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nkuko byabaye umwaka ushize babura igikombe ku mukino wanyuma.

Shampiyona y’uRwanda yari yakomeje hakinwa imikino yo ku munsi wa 29, imikino ibanziriza iy’ umunsi wa nyuma. Ikipe ya Kiyovu yaburaga amanota 4 gusa kugirango yegukane igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 30 ishije, yatsinzwe na Sunrise FC i Nyagatare igitego 1-0.

Urucaca rwasabwaga nibura gutsinda cyangwa kuganya kuko rwari ku mwanya wambere n’amanota 60 rukarusha ikipe y’ingabo APR FC amanota 3 ariko byaje kuyinanira itakaza umwanya wambere.

Morale yari yose cyane cyane ku bafana ba Kiyovu Sports mbere y’umukino. Impamvu ni uko aribo bari bafite urufunguzo rwashoboraga guhesha Kiyovu Sports kurushaho kugira amahirwe gutwara igikombe.

Umukino watangiye Kiyovu inyotowe gutsinda Sunrise FC kuko yantagiranye umukino ingufu nyinshi mugice cyambere, aho yarase ibitego byinshi byari byabazwe, ibintu byaje kuba ikibazo ku kipe ya Kiyovu kuko Rutahizamu w’ Umugande Yafesi Mubiru yaje kubona igitego cya Sunrise amaze kuzamukana umupira mu ruhande rw’iburyo maze acenga myugariro wa Kiyovu Thierry Ndayishimiye maze arenza umupira umunyezamu Kimenyi Yves.

Rutahizamu wa Kiyovu Erissa Ssekisambu yaje guhusha penaliti muri uwo mukino ku munota wa 74, igitego cyagombaga kugarura Kiyovu Sports mu mukino ariko uyu rutahizamu w’Umugande ayirenza izamu.

APR FC nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 ikipe ya Rwamagana, na nyuma yo gutsindwa kwa Kiyovu yahise itwara umwanya wa mbere n’amanota 60 ariko ikarusha Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri ibitego 10. Rayon sports ni iya gatatu n’amanota 58 ikarushwa amanota abiri n’ikipe ya mbere ni ya kabiri.

Imikino yanyuma izaba muri weekend itaha tariki ya 27-28 Gicurasi, aho amakipe ahatanira igikombe azakomeza urugamba, APR izahura na Gorilla FC, Kiyovu izahure na Rutsiro naho Rayon sports yakirwe na Sunrise i Nyagatare.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version