Site icon MY250TV

Bahabwa ibihumbi by’amadorali bateramo inkunga FDLR, kwibasira u Rwanda kuri murandasi…: Ibyo mutamenye kuri ba bajenosideri baheze muri Niger

Imyaka igiye kuba itatu abajenosideri umunani barekuwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda baba muri Niger kuko ibihugu byose kuri iyi Si byanze kubakira mu gihe bo badashaka kugaruka mu Rwanda nk’igihugu basize bagize umuyonga.

Igikomeje kubabaza benshi ariko kandi cyigakomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburyo Umuryango w’Abibumbye (UN) ufite mu nshingano izi nkoramaraso ukomeke kuziha akayabo k’amadorali aho zihindukira zikayakoresha mu bikorwa bihungabanya ubusugire bw’u Rwanda no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Ni abantu barimo abari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wanayoboye Military Police, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.

Mu ntangiriro UN yahaga buri umwe muri aba banyabyaha amadorali 350 kugira ngo abunganire mu kubaho cyane ko ibindi byose nkenerwa birimo ibiribwa n’icumbi ari uyu muryango ubibaha.

Bidateye kabiri aba bantu bandikiye UN batera imbabazi ko bacyeneye ko ariya mafaranga yabageneraga yongerwa maze uyu muryango utazuyaje nawo urayongera uyageza ku madorali ya Ameri 1400 buri kwezi.

Nyuma y’aho muri Mutarama uyu mwaka umucamanza yemeje ko buri wese ahabwa amafaranga ibihumbi 10 by’amadorari n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kandi UN igakomeza kubaha na ya madorali 1400!

Mu gihe abari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside bafashwe nk’aho ari abakozi ba UN, ingaruka ni nyinshi ku barokotse Jenoside: Abenshi baracyabana n’ibikomere bya Jenoside haba ku mutima no ku mubiri, abapfakazi benshi barokotse bafashwe ku ngufu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abafite indwara zidakira n’ibindi, nyamara UN ntacyo yigeze ibamarira.

Muri aya mafaranga kandi bahabwa na UN harimo ayo bagura internet, bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye bakanayishyira mu bikorwa. Nk’urugero; Capt. Sagahutu yirirwa akorera ibiganiro YouTube na Zoom yigamba  avuga ko bagenzi be bafungiwe Jenoside “bafungiwe ubusa” mu gihe “abakoze Jenoside bibereye i Kigali”.

Usibye amagambo ahakana kandi agapfopbya Jenoside yakorewe Abatutsi, Sagahutu yijeje urwo rubyiruko ko bazasubira vuba mu Rwanda bakarwisubiza. Yabashishikarije nabo kubigiramo uruhare.

Ibi Sagahutu avuga yanagerageje kubishyira mu bikorwa kuko tariki ya 10 Werurwe 2017, yatorotse inzu ya LONI yabagamo muri Tanzania yerekeza muri FDLR, afatirwa ku mupaka uhuza Tanzania n’u Burundi.

Amafaranga ahabwa aba bajenosideri akwiye gufasha abagizweho ingaruka na jenoside bagizemo uruhare aho kugira ngo ajye ahabwa abadafite icyo bicuza.

Ku rundi ruhande kandi amarembo y’u Rwanda arafunguye bagatahutse mu gihugu cyabo nk’uko n’abandi ba Jenosideri nka Maj. Ntuyahaga warangije igihano cy’imyaka 20 yakatiwe n’inkiko zo mu Bubiligi, kubera uruhare yagize mu rupfu rw’abasirikare babo 10 yatahutse akaba afite umutekano usesuye.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version