Site icon MY250TV

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rutegeye amaboko ba bajenosideri baheze muri Niger

U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024 rwamenyesheje Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko rwiteguye kwakira neza Abajenosideri batandatu barekuwe n’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bacumbikiwe muri Niger mu gihe baba babyifuza.

Ni abantu barimo abari abanyapolitiki nka Zigiranyirazo Protais alias Z, Mugiraneza Prosper na Ntagerura André, harimo kandi abari abasirikare nka Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent na Maj Nzuwonemeye François- Xavier.

Ambasaderi wungirije w’u Rwanda muri Loni, Kayinamura Robert, yagaragaje ko guverinoma y’u Rwanda yabwiye abayobozi bo muri IRMCT inshuro nyinshi ko aba Banyarwanda bemerewe gutaha mu gihugu cyabo.

Ati: “Guverinoma y’u Rwanda yabisobanuye neza kenshi ko aba Banyarwanda bagizwe abere cyangwa bafunguwe n’urukiko bemerewe kugaruka mu Rwanda. Nibabyemera, ntabwo bazaba ari bo Banyarwanda ba mbere bagarutse mu Rwanda, bakabana n’abandi Banyarwanda, baryoherwa n’uburenganzira bwabo bwose.”

Uyu mudipolomate yagaragaje ko hari abandi babarirwa mu bihumbi bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe, bakabana mu mahoro n’abandi barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ni ko byagenze no ku bari barahamijwe ibyaha babarirwa mu bihumbi amagana, uyu munsi babana mu mahoro n’abarokotse. Ni igihamya cy’ibyagezweho muri gahunda y’u Rwanda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Soma kandi: Abajenosideri bakomeje kubuyera muri Niger bakwiye gutahuka mu rwababyaye: Dore impamvu!

Ubumuntu u Rwanda rukomeje kugaragariza aba bantu ni ikindi kimenyetso ko rugeze kure rwiyubaka mu buzima butandukanye by’umwihariko muri gahunda y’ubumwe, ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa.

Ubwanditsi

Exit mobile version