Ku matariki ya 24 n’iya 25 Kamena 2023, uturere twa Huye na Gisagara twakiriye imikino ya nyuma y’Irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu ziwi nka “Umurenge Kagame Cup”.
Ni amarushwa yashimangiye ubusabane mu Banyarwanda aho by’umwihariko bayishimiye ndetse atuma barushaho guhigira gukorera hamwe bagamije kugira uruhare mu iterambere ridaheza bagezwaho na Perezida Kagame.
Aya marushanwa kandi yagaragayemo udushya tunyuranye aho abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bahuje urugwiro n’abaturage maze bakinana imikino itandukanye irimo isanzwe imenyerewe mu muco nyarwanda nk’igisoro, ikibuguzo, gusimbuka urukiramende n’indi.
Kimwe mu byashimishije abantu ni ukubona umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Imiyobirere (RGB), Madamu Usta Kaitesi yiciranye n’umuturage bakina igisoro aho aba bombi uba ubona bahuje urugwiro.
Urutonde rw’abegukanye ibikombe mumikino itandukanye:

Football
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge (Kigali) yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze iy’Umurenge wa Ngarama ibitego 4-2, naho mu bagore Umurenge wa Rwimbogo (Rusizi) wegukanye igikombe utsinze uwa Murunda (Rutsiro) ibitego 3-0.
Basketball
Amakipe ya Basketball mu bagabo n’abagore yaserukiye akarere ka Musanze yegukanye ibikombe, aho iy’abagabo yatsinze iya Gatsibo amanota 44 kuri 43 naho iy’abagore itsinda iya Kamonyi 34 kuri 33.
Volleyball
Abagabo: Gasabo
Abagore : Gicumbi
Sit Ball
Abagabo: Rubavu
Abagore: Ngoma
Amagare
Abagabo: Sagan Elisa Manirumva
Abagore: Lilian Uwimbabazi
Kubuguza igisoro
Aagabob: Hassan Shukuru
Abagore: Immaculèe Dusabemariya
Gusimbuka urukiramende
Abagabo: Bizimana Nicolas
Abagore: Solange Uwamariya
Aya marushanwa y’Umurenge Kagame cup yaherukaga gukinwa mbere y’icyorezo cya COVID-19 muri Kamena 2019. Aya marushanwa gukinwa mu mwaka wa 2006, ategurwa muri mwaka hagamijwe guteza imbere imiyoborere myiza, impano mu rubyiruko, n’ubuzima bwiza.
Karemera Jean Luc