Tariki ya 9 Kanama 2026 huzuye imyaka irindwi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame afunguye ku mugaragaro inzu ya BK-Arena yatangiye yitwa Kigali Arena ubu ikaba ari yo nyubako nini kurusha izindi zakira inama ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mu myaka 7 ishize u Rwanda rwarushijeho gukabya inzozi zarwo zo kuba igicumbi cy’inama mpuzamahanga, imikino n’imyidagaduro mu karere nk’uko bikubiye mu ntego zo kwihutisha iterambere rwihaye.
Muri iyo myaka BK Arena yakiriye ibikorwa by’imyidagaduro gusa ahubwo yanakiriye izindi nama mpuzamahanga, zitabirwa n’abantu ibihumbi byinshi maze banasiga amadevize atari macye mu Rwanda.
Bimwe mu bikorwa mpuzamahanga bya siporo u Rwanda rwakiriye nyuma yo gutaha iyi nyubako ya BK-Arena harimo kongere ya 73 y’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA)
Harimo kandi irushanwa ry’umukino wa Basketball ku rwego rwa Afurika Basketball Africa League (BAL), FIBA AfroBasket, irushanwa ry’umukino wa Volleyball ku rwego rw’Afurika CAVB, n‘Igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball w’abatarengeje imyaka 16(FIBA U-16).
Si ibikorwa bya siporo BK-Arena yakiriye gusa ahubwo yanakiriye inama zikomeye zirimo YouthConnekt Africa Summit, Move Afrika Festival ndetse na Giants of Africa Festival, ni inama zakiriwe neza ndetse zituma u Rwanda rurushaho kubahwa mu ruhando mpuzamahanga kubera ubudasa ndetse n’ubuhanga ibyo bikorwa byateguranywe.
Mu gihe izi nama ndetse n’ibikorwa bya siporo byakirwaga kuri BK Arena, niko n’ibihumbi by’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, baba abashoye mu macumbi, abakozi b’ayo macumbi, za resitora ndetse n’abakora mu zindi serivisi zitandukanye binjizaga ifaranga ritubutse kubera abo bashyitsi.
Ibyo bikaba ari umusaruro w’ingamba leta y’u Rwanda yihaye z’icyerekezo cyo kugeza mu mwaka wa 2030 aho yiyemeje ko u Rwanda rugomba guteza imbere ubukerarugendo bishingiye ku kwakira inama n’ibitaramo (MICE) bityo n’urwego rw’ubukungu rugatera imbere kurushaho.
Iyi nyubako kandi yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda ndetse ishimangira urwego rwiza benshi mu bahanzi bakorera umuziki imbere mu gihugu bamaze kugeraho.
Muri abo bahanzi umuntu yavuga nka Israel Mbonyi udasiba kuyuzuza abafana n’abakunzi be, ndetse na Ruhumuriza James uzwi nka King James nawe uherutse kuyikoreramo ibitaramo bibiri aho muri byose yayujuje abafana.
Kuba u Rwanda rufite BK-Arena ni kimwe mu bimenyetso byinshi bishimangira ko imiyoborere ya Perezida wa Repubulika KagamE ifite icyerekezo cyiza kiganisha u Rwanda ku iterambere rirambye ndetse ko imvugo ye ari yo ngiro.
Ndayambaje Marc

