Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kanama, u Rwanda rurakina na Portugal mu gikombe cy’Isi cy’umukino w’intoki wa Handball mu kiciro cy’abakinnyi batarengeje imyaka 19.
Ni umukino ubera muri Croatia, igihugu cyakiriye iki gikombe, ukaba saa saba ku isaha ya Kigali U Rwanda ru ri mu itsinda ryambere hamwe na Croatia, Portugal ndetse na Algeria.
U Rwanda rwabonye itike y’igikombe cy’Isi nyuma yo kuba urwa kabiri nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Misiri, imikino yabereye kuri BK Arena umwaka ushize 2022.
Karemera Jean Luc

