Imikino ya ⅛ yakinwe mu mpera z’iki cyumweru kirangiye yasize amakipe arimo Suwede, u Buholandi, u Buyapani na Esipanye abonye tike ya ¼ mu gikombe cy’Isi cy’abagore gikomeje kubera muri Australia na Nouvelle Zélande.
Muri iyi mikino kandi hagaragayemo gutugurana cyane aho nk’ikipe ya Leta zunze ubumwe za Amerika yasezerewe bwa mbere itageze muri ½ cy’iki gikombe nyuma gutsindwa kuri penaliti 5-4 n’ikipe ya Suwede.
Mu makipe ahagaraririye Afurika, amakipe atatu niyo yabonye itike ya ⅛, arimo Afrika y’epfo yasezerewe n’u Buholandi, Morocco na Nigeria.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Kanama 2023, ikipe y’u Bwongereza irakina na Nigeria, Australia ihure na Denmark, naho ku wa kabiri ikipe ya Colombia izahura na Jamaica, u Bufarasa buhure na Morocco.
Karemera Jean Luc

