Chaste Gahunde usaba u Rwanda “guhumiriza rugafungurira urubuga rwa politiki Abajenosideri”, asubize amerwe mu isaho!
Mu isoni nke asanganwe, Chaste Gahunde, Umujenosideri watorokeye ubutabera bw’u Rwanda mu Bufaransa yumvikanye avuga ko ubuyobozi bw’ igihugu bukwiye guhumiriza maze bukareka Abajenosideri n’abandi bafite ingengabitekerezo bagakora politiki ku butaka bw’ iki gihugu.
Ibi Gahunde yabivugiye ku muyoboro rutwitsi wa YouTube aherutse gufungura nyuma y’uko urubuga rwa murandasi yari yaratangije rwabuze abasomyi bityo ahitamo kurureka.
Mu magambo ye yagize ati: “Umuti tugomba kunywa ni uguhumiriza. Tukavuga tuti ‘nubwo uyu muntu yampize reka mpebere urwaje maze twubake igihugu’.” Mu byumvikana Chaste Gahunde yavuganiraga Abajenosideri bagenzi be bakomeje kubura aho bamenera bashaka kwinjira muri politiki nyarwanda, kuko u Rwanda rutemera politiki ihembera irondamoko n’amacakubiri bo bimirije imbere.
Gahunde kandi ntiyahishiriye ingengabitekerezo yamumunze aho yagerageje gutagatifuza Abanazi baranzwe n’irondakoko ryibasiye Abayahudi bikanarangira banabakoreye Jenoside yari igambiriye kubatsemba. Gahunde yashakaga kumvikanisha ko kuba u Burayi bwa none bukorana n’u Budage ari icyemeza ko “bemeye no gukorana n’ Abanazi”, ibintu bidafite aho bihuriye na busa!
Umunyarwanda yabivuze neza ko burya “ntakabura imvano burya”, ibi bitekerezo bifutamye bya Gahunde abikomora ku kuba yarahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko Gacaca aho ubu ashyize imbere kweza iki cyaha cyangwa kugaragaza ko nta buremere gifite kugeza aho asaba ko abagikoze bahabwa rigari muri politike.
Gusa akwiye gusubiza amerwe mu isaho, kuko ibyifuzo bye ntaho bizamenera muri politiki y’ u Rwanda kuko rwarahindutse, nta mwanya rufitiye Abajenosideri n’ ingengabitekerezo yabo.
Vincent Mutijima.