Interahamwe zishe Abatutsi barenga ibihumbi 25 bari bahungiye ku Kiliziya i Kibeho – Bimwe mu byaranze tariki 14 Mata 1994
Tariki ya 14 Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri kiriziya ya Kibeho, kuri iyi tariki Interahamwe zifatanyije n’abategetsi zarimbuye Abatutsi barenga 25.000 bari bahungiye ku Kiliziya no mu nzu za Paruwasi gaturika ya Kibeho.
Abo batutsi babanje kwirwanaho bifashishije ibikoresho gakondo bari bafite, bashoboye guhangana n’igitero cyabaye mu minsi ibiri yabanje barakinesha.
Gusa interahamwe za Kibeho zagiye gushaka abandi bicanyi bazifasha zibigeraho ku bufatanye n’abategetsi bakuru bo muri superefegitura ya Munini bazanye abajandarume n’interahamwe zivuye i Mata, Ruramba, Mudasomwa n’ahandi bakoresheje amasasu na za gerenade.Igitero cyatangiye saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba.
Padiri Pierre Ngoga yasabye abatutsi bake cyane bari barokotse ubwo bwicanyi kureba uko bahungira i Burundi, nawe afata abo yari ashoboye mu modoka ye abajyana i Butare, aza kwicirwayo n’abasilikare atanzwe na mugenzi we w’Umuhutu Padiri Anaclet Sebahinde nawe uvuka i Kibeho.
Mu bicanyi ruharwa bayogoje Kibeho harimo Superefe Damien Biniga, Burugumesitiri wa Mubuga Charles Nyiridandi, uwa Rwamiko Silas Mugerangabo, Juvenal Ndabarinze wari Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, agoronome Bakundukize Innocent, Padiri Emmanuel Uwayezu wayoboraga urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho, umuporisi witwaga Athanase Saba.
Ku rundi ruhande, Abatutsi bo muri Komini Rukondo, batangiye guhungira kuri za Kiliziya n’insengero harimo Cyanika, Kirambi na Maheresho.
Ubwicanyi bwatangiriye i Maheresho ku rusengero rwa ADEPR i Maheresho tariki 13 busozwa tariki 14/041994 barangije Abatutsi bari bahahungiye, babanza kwica Pasitoro Evariste Rwabihinda wari wakiriye izo mpunzi, bikaba byaranagizwemo uruhare na mugenzi we witwaga Pasitoro Hakizimana Emmanuel.
Abo Batutsi bishwe n’interahamwe n’abajandarume bari bayobowe na Lieutenant Senyoni na sous lieutenant Nyabyenda, bahamagajwe na burugumesitiri Hategekimana Didace.
Uwo munsi, mu rugo rw’ababyeyi b’uwari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Nzamurambaho Frederic wari mu bayobozi b’Ishyaka rya PSD, hiciwe Abatutsi bari bahahungiye bahizeye imbaraga kubera ko bumvaga ntawe uzabasangayo.
Kuri iyi tariki kandi kwica Abatutsi byarakomeje hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu ma-segiteri ya Munyiginya muri Rwamagana, Kibungo muri Ngoma, Ngoma muri Nyamasheke, Birambo muri Karongi na Gati muri Rwamagana.
Ubwanditsi