Ikihebe Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR akomeje kwikinishiriza ku mbuga nkoranyambaga!
Musabyimana Gaspard uri ku rutonde rw’ibyihebe 25 u Rwanda rushakisha akaba ndetse interahamwe kabombo n’umumotsi wa FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yongeye kumvikana akwirakwiza ibihuha bidafite umutwe n’ikibuno mu rwego rwo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.
Ni nyuma yo kwifata agahimba ibinyoma bigambiriye kugoreka gahunda ya Leta yo guca inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge; ibintu yakoze mu misusire ya wa muntu ubura icyo atuka inka ubundi agahitamo kwibasira icebe ryayo.
Uyu musaza usaziye ubusa ibyo binyoma bye aherutse kubitangariza ku muzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe akoresha akwirakwiza uburozi bw’interahamwe mu Banyarwanda, umwuga mubi yiyemeje gukora kugira ngo ajye abona twa ‘views’ bityo abone icyo ashyira mu gifu cye cyanze kuzura.
Ukuri guhari kandi kuzwi neza ni uko Leta y’u Rwanda ishyira umuturage imbere agahora ku isonga ndetse ko n’amategeko angana kuri buri wese yaba ukomeye cyangwa uworoheje, iyo ikihebe Musabyimana gikwiza biriya binyoma kiba kigamije kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi no kubayobya ngo bakure amaso aho ikibazo kiri ahubwo bajye aho kitari.
Soma kandi: Musabyimana Gaspard ushaka guhambanwa ingengabitekerezo ya Jenoside ni muntu?
Ubuyobozi bw’u Rwanda nk’uko buhora buharanira icyatuma umuturage abaho kandi neza, bwafashe icyemezo cyo gufunga izo nganda kugira ngo burokore ubuzima bw’Abanyarwanda bwari bukomeje gutikira aho abenshi bicwaga na ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge.
Ikindi kandi kiri mu bikomeye mu byari bigamijwe ni ukugabanya urugomo bigaharika amakimbirane yo mu ngo n’ibyaha by’urugomo bikomoka ku businzi bukabije.
Kubera ko Ibyo byose ari ibintu bifitiye Abanyarwanda umumaro ukomeye kandi bishimangira uburyo ubuyobozi bwabo bubashakira ibyiza, ntibishimisha ikihebe Musabyimana n’utundi dutsiko tw’interahamwe bigatuma bashaka gucurika no kuvanga ibintu bakwirakwiza ibinyoma ngo bakunde babangishe bwa buyobozi bwiza bubifuriza ibyiza.
Musabyimana n’izindi nyangabirama bakwiye kumenya ko u Rwanda rwubakiye ku mbaraga z’umunyarwanda bityo agomba kwitabwaho, bakwiye kumenya kandi ko Abanyarwanda bahisemo kwiyubakira igihugu cyabo batitaye ku manjwe yabo ndetse uko basebya igihugu cyabo kose bitazakuraho urukundo bagikunda.
Mukobwajana Linda