RwandAir ku isonga muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza
Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere (RwandAir) yabaye iya mbere ku mugabane wose wa Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza mu mwaka wa 2026, bituma Skytrax ihiya igihembo cya “Best Airline Staff in Africa 2026”.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, SkyTrax yatanze iki gihembo ni ikigo ngishwanama giherereye i London mu Bwongereza aho gisanzwe kizobereye ibyo gushyira ku ntonde sosiyete z’indege n’ibibuga by’indege hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi mukuru wa SkyTrax bwana Edward Plaisted UYI yatangaje ko itangwa ry’ibi bihembo rishingira ku makuru atangwa n’abahabwa serivisi, bityo rero iyi sosiyete y’u Rwanda ikaba irangwa n’ubudasa mu mitangire ya serivisi ya kinyamwuga.
Ibyo kandi byatimye RwandAir ihigika izindi sosiyete zikomeye zisanzwe zokora ingendo z’indege nka Egyptair yo mu Misiri, Ethiopian Airlines yo muri Etiyopiya, Kenya Airways yo muri Kenya, South African Airways n’izindi nyinshi.
Iki gihembo mpuzamahanga iyi kompanyi yakiriye kije cyiyongera ku bindi byinshi yagiye yegukana mu ruhando mpuzamahanga mu bihe byatambutse birimo n’ikindi yegukanye muri uyu mwaka cyo kuba ifite ikipe nziza itanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru mu gihe indege iba iri kugenda.
Icyo gihembo cyitwa 2026 APEX Best Cabin, iyi sosiyete ikaba ikomeje gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubukerarugendo burimo n’ubushingiye ku nama, koroshya ishoramari, ubucuruzi, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kugabanya icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.
Ibi by’umwihariko ni umusaruro w’ubwitange, umurava no kureba kure bya Perezida Kagame dore ko ashyize imbere ko Afurika yagira ikirere kizira imipaka kugira ngo indengo z’ingede zirusheho kutezwa imbere.
Ndayambaje Marc