FDU-Inkingi/FDLR ya Ingabire Victoire irizihiza imyaka 20 imaze mu bwicanyi, ingengabitekerezo ya Jenoside n’amahomvu
Interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi bashyashyanye ku mbuga nkoranyambaga mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 20 bamaze bahurijwe hamwe n’umuhezanguni Ingabire Umuhoza Victoire mu mugambi mubisha wo gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Isabukuru y’aka gatsiko gahuriwemo n’Abanyabyaha ruharwa bamaze igihe babundabunda i Burayi aho badashobora gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, izizihizwa mu mpera z’iki Cyumweru.
Nk’uko bisanzwe izi mburamukoro zisaziye ubusa aho zirirwa mu bujajwa n’amatiku, zikirigise ziraseka zivuga ko iyo myaka 20 ari imyaka zakoze “imirimo ikomeye”, iterambere, kwiyubaka, ndetse n’andi mateshwa yatumye zihabwa urw’amenyo karahava.
Mu kuri kuzwi ni uko FDU-Inkingi igiye kwizihiza ahubwo imyaka 20 imaze ihungabanya umutekano wa Congo n’akarere by’umwihariko u Rwanda binyuze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ibirindiro muri Congo.
Interahamwe zo muri FDU-Inkingi zitera FDLR inkunga y’amafranga yo kugura ibikoresho ikoresha mu bugizi bwayo bwa nabi, uyu mutwe ni wo kugeza ubu uri ku ruhembe mu guteza akaduruvayo, kwica no kumenesha Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi.
Yaba FDLR na FDU-Inkingi byose bihurira ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’urwango runuka iyi mitwe yombi yanga Abatutsi.
Ni imyaka 20 aka gatsiko kandi kamaze gakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyamabaga binyuze ku miyoboro ya za YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Aha twavuga nk’Ikihebe Musabyimana Gaspard uvugira Interahamwe za FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho adahwema guhembera ivanguramoko, n’amacakubiri mu Banyarwanda akoresheje wa YouTube ucengeza amatwara y’izi nterahamwe.
Aka gatsiko ka FDU-Inkingi binyuze mu matangazo yako ndetse n’imbwirwaruhame z’interahamwe n’abajenosideri bakagize ntabwo bahwema kugaragaza ko bamize ingengabitekerezo n’amacakubiri ndetse bakataje mu kubikwirakwiza.
Izi mburamukoro kandi zashese umuhezanguni ruharwa Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) zifata nk’imandwa yazo kuzihagararira mu Rwanda mu mugambi wazo mubisha wo guhunganya umutekano w’u Rwanda binyuze mu bikorwa by’iterabwoba no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.
Gusa byose byafashe ubusa dore ko IVU yagiye akomwa mu nkokora ntacyo arageraho, birangira yisanze mu buroko azira ibyo byaha yakoraga yibeshya ko niba FDU-Inkingi ihari ntacyo atazageraho mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyamara ntiyari aziko ari kwicukurira urwobo ruzamugora kuruvamo.
Abambari ba FDU-Inkingi bakwiye gushyira mu mitwe yabo ko imigambi mibisha yabo bafite ku Rwanda itazigera na rimwe igerwaho. Abanyarwanda bahagaze ku bumwe bwabo!
Bakwiye kumenya kandi ko mu gihe gikwiriye, bazaryozwa ibikorwa n’ibyaha bakoze. Intangiriro y’uru rugendo yabaye IVU, nabo ntaho bazacikira ukuboko k’ubutabera bahora bibeshya ko kutabageraho birirwa babundabunda ngo barihisha iyo mu Bubiligi, u Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi.
Mukobwajana Linda