28-10-2026

Ikihebe Christine Coleman n’izindi ndindagire za CDR ivuguruye bakomeje kwikirigita bagaseka!

0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guha urw’amenyo ibigarasha n’interahamwe zirangajwe imbere n’ikihebe Uwizera Christine “Coleman” zibarizwa mu  gatsiko kiyita NCDR gafite imisusire nk’iy’ishyaka CDR rizwiho kuba ryaragize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iyi nshuro ikihebe Coleman uri ku rutonde rw’ abantu 25 u Rwanda rushakisha kubera gutera inkunga ibikorwa byíterabwoba na bagenzi be bahuriye mu ngirwa-komite mpuzabikorwa ya kiriya kintu bita NCDR barimo interahamwe ruharwa Rwalinda Pierre-Célestin batangaje ko bahuriye i San Antonio muri Texas, mu nama bahaye imyanzuro imeze nk’urwenya rwa byendagusetsa.

Aba biyita ko barwanyiriza  ubuyobozi bw’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga,  mu itangazo ryuzyemo amakosa y’imyandikire basohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026 hari aho bavuze ko “Abanyarwanda bakomeje kugirirwa akarengane gakabije gaturuka ku butegetsi bubi”

Hari ahandi bavuze ko “Ubwicanyi bakorerwa Abanyarwanda binyuranije amategeko yaba abo mu gihugu no mu mahanga”, ibintu byatumye bahabwa urwamenyo dore ko u Rwanda bavuga baruzi gusa ku mbuga nkoranyambaga kuko nta n’umwe muri bo ushobora gutinyuka gukandagiza ikirenge mu Rwanda kubera ibyaha by’ubugome bakurikiranyweho.

Soma kandi: Havutse ikindi kiryabarezi kigamije kurindagiza abagomeye u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi!

Mu busanzwe iki kiryabarezi cya NCDR kiyita ko ari ishyaka rihuza ingirwamashyaka ya politike arenga 30 ngo atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Si ubwa mbere izi nterahamwe n’ibigarasha babeshya ko bavuganira Abanyarwanda, bahangayikishijwe nabo, kandi mu byukuri nta rukundo babafitiye ahubwo baba bagamije kubangisha ubuyobozi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ndetse banabone twa ‘views’ ku mbuga nkoranyambaga bitwaje u Rwanda bityo babone icyo bashyira mu bifu byabo byanze kuzura.

Mu myaka 32 ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwashyize imbere kungA ubumwe mu Banyarwanda no guteza imbere iterambere ry’umuturage, aho bwashyizeho gahunda nyinshi zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu bwabo, nta na rimwe bwigeze burenganya Abanyarwanda cyangwa ngo bubice nkuko izo mburamukoro zibivuga.

Izi nyangabirama iyo nanone zikwiza ibyo bihuha ziba zibiterwa n’ishyari, urwango n’umujinya ukomeye ziterwa naho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’uko zarusenye zigamije ko rusibangana ku ikarita y’isi ubwo zakoreraga Jenoside abatutsi mu 1994.

Ibyo byose bituma zihimba ibinyoma gusa byose ntacyo bifata dore ko nta Munyarwanda n’umwe uha agaciro amateshwa yazo.

Ibindi binyoma bidashinga byuzuye ubujiji izi nterahamwe n’ibigarasha bavuze ni uko ngo “U Rwanda rwanze kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo”.

Ntabwo u Rwanda rwigeze rwanga kubahiriza aya masezerano ahubwo ku rundi ruhande Leta ya Tshisekedi yavuniye ibiti mu matwi yanga gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko ibitegekwa n’ariya masezerano ya Washington.

Kugeza ubu izo nterahamwe zo muri FDLR ziracyari mu nzego zose z’igisirikare cya Tshisekedi kandi ziracyafite umugambi wo gutera u Rwanda zibifashijwemo na Tshisekedi.

Izi nterahamwe n’ibigarasha bagize icyo kiryabarezi ngo ni NCDR bakwiye kumenya ko Abanyarwanda bazi neza aho igihugu cyabo cyavuye n’aho kigeze n’ibyakozwe ngo babe babayeho mu mudendezo bitaweho, nta cyo rero bakora ngo babangishe ubuyobozi bitoreye kandi bubabereye.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply