04-06-2026

Havutse ikindi kiryabarezi kigamije kurindagiza abagomeye u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi!

0

Bamwe mu biyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda batangije ikintu gifite imisusire nk’iy’ishyaka CDR rizwiho kuba ryaragize uruhare runini cyane mu bukangurambaga bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haba mu kuyitegura no gushishikariza Abahutu gushyira hamwe bakica Abatutsi.

Icyo kintu cyiswe NCDR cyamurikiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026 n’umuhezanguni Uwizera Christine wiyita Coleman wamaramaje mu guhakana no gupfobya Jenoside, akaba by’ umwihariko ari no ku rutonde rw’ abantu 25 u Rwanda rushakisha kubera gutera inkunga ibikorwa byíterabwoba.

Uwizera uvuga ko ari umuvugizi w’ icyo kintu, yatangaje ko kigamije guhuza imitwe ya politiki, amadini n’imiryango itandukanye iri “mu buhungiro”, gusa aho akaba ari mu bwihisho izo nyangabirama zibarizwamo nyuma yo kugomera u Rwanda n’ Abanayarwanda.

Benshi muri abo banyabyaha bahuriye ku cyita rusange cyo kuba mu bihe bitandukanye nyuma y’ uko ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi baraciye mu rihumye ubutabera bw’ u Rwanda kubera uruhare bagize muri Jenoside, mu gihe abandi biyemeje kwangarira ishyanga nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano; ibintu byatumye bahinduka ibigarasha.

Umuhezanguni Uwizera avuga ko kiriya kintu gishaka guhuriza hamwe abo yita ko “baharanira impinduka za politiki mu Rwanda”, mu gihe nyamara gifite intego nk’iz’ishyaka CDR (dore ko bijya no gusa mu mivugire nímyandikire) ryagize mu mateka y’ u Rwanda yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu minsi ishize, NCDR yakoze ibikorwa byo kwamamaza cyangwa gukangurira abiyita “opozisiyo” gahunda yayo ndetse inategura imyigaragambyo yo kwamagana ubuyobozi bwú Rwanda burangajwe imbere n’ Umuryango RPF-Inkotanyi, gusa iyo myigaragambyo yakubise igihwereye kuko n’ ababarirwa ku mitwe y’intoki bayitabiriye bagaragaye bari kwihisha kubera ko batemeranyaga na yo.

Soma kandi: Uwahoze mu biyita “opozisiyo nyarwanda” yahishuye uburyo bageze aharindimuka

Icyakora, bamwe mu bakurikiranira hafi amateka y’imitwe yagiye ivukira mu mahanga ikaza yiyita ko igamije kurwanya ubuyobozi bw’ u Rwanda, bavuga ko iyi NCDR ntaho bitaniye bityo ko na yo izazimira itamaze kabiri bitewe n’ uko nta ntego ifite.

Abasesenguzi berekana ko mbere ya NCDR habanje MRND n’akana kayo CDR haza RDR, hakurikiraho ALIR na PALIR, nyuma havuka FDLR, yaje kubyara amashyaka nka FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi ndetse icikamo imitwe yitwaje intwaro irimo FLN, RUD-Urunana, FPP-Abajyarugamba n’indi.

Nyuma haje ihuriro ryíbyihebe rya P5, budakeye kabiri rimwe mu ngirwa-mashyaka yari arigize aba arivuyemo risigara ryita P4, ni mu gihe ku rundi ruhande hagiye kandi havuka andi makuriro arimo iryiswe “Rwanda Bridge Builders”, “Igicumbi” n’ andi yagiye apfira mu iterura.

Soma kandi: Umusazi arasara akagwa ku ijambo: Christine Coleman yambitse ubusa “opozisiyo” abarizwamo!

Aba biyita ko barwanya ubuyobozi bwú Rwanda kandi bagiye bashyira gahunda n’ ingirwa-mashyaka zitwa ko zikuriwe n’ abarimo ikihebe Paul Rusesabagina, Twagiramungu Faustin n’ abandi maze bikarangira bidatanze umusaruro usibye amakimbirane ava mubusahuzi buva muri iyi mitwe ishingiye kuri Hutu Pawa.

Abasesenguzi kandi bagaragaza ko ikibazo gikomeye cyagiye kiranga iyo mitwe ari ukubura umurongo umwe wa politiki, amatiku ashingiye ku ironda karere (Kiga na Nduga), Ubusambo, amakimbirane hagati y’abayobozi n’ ibindi.

Rukundo Mayira Derrick

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading