Abajenosideri n’iyo bakwihisha munsi y’ibuye ubutabera buzabaturumburayo, u Bufaransa bwabishimangiye!
Ijuru ryaguye ku bajenosideri n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nyuma y’uko Urukiko rw’ubujurire rwa Paris kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026 rushimangiye igifungo cy’imyaka 27 kuri Dr. Eugène Rwamucyo nyuma yo kwanzura ko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi kimuhama.
Ni nyuma y’uko Urukiko rwa rubanda rwa Paris muri 2024 narwo ruhamije uyu mujenosideri icyaha cya Jenoside rumukatira igifungo cy’imyaka 27 ahita akijuririra.
Ni inkuru ikomeje gushegesha interahamwe n’abambari bazo cyane ko bamenyereye kuvuna umuheha bakongezwa undi mu Bufaransa kugeza ubwo ubuyobozi burangajwe imbere na Macron mu mwaka wa 2021 bwanzuye ko iki gihugu kitazemera gukomeza kuba indiri y’abajenosideri; nk’uburyo bwo gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’ikatirwa rya Rwamucyo, interahamwe n’abazikomokaho batuye agahinda imbuga nkoranyambaga aho bagaragaje agahinda n’ukwiheba gukabije, gusa ibi byose bishimangira ubugome ndengakamere bwokanye izi nyangabirama cyane ko mu bigaragarira buri wese ziticuza ukuba zaramenye amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni mu mwaka wa 1994.
Ibi byaha umujenosideri Rwamucyo yahamijwe bifitanye isano n’ibimenyetso ndetse n’ubuhamya byakusanyijwe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho Rwamucyo yakoreye mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko uyu mujenosideri yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda.
Rwamucyo abaye umujenosideri wa 8 uburanishijwe n’u Bufaransa nyuma ya Capt. Simbikangwa Pascal, Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Muhayimana Claude, Laurent Bucyibaruta, Hategeimana Philippe na Dr Munyemana Sosthene.
Jenoside ni icyaha kidasaza bitinde bitebuke uwayigizemo uruhare wese aho yihishe hose azakanirwa urumukwiye, interahamwe zitonde kuko ntabwo zari zababara cyane ko urugendo rwo gushakira ubutabera abo abo zakoreye ibyaha rukomeje kandi rutanga icyizere.
Ubwanditsi