16-07-2026

Paris: Umujenosideri Rwamucyo wajuririye igifungo cy’imyaka 27 ashobora guhabwa icy’imyaka 30!

0

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026 bwasabye urukiko guhanisha Dr. Eugene Rwamucyo igifungo cy’imyaka mirongo itatu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iri buranisha habayeho umwanya w’ijambo rya nyuma ry’ubushinjacyaha, aho bwagaragaje mu ncamake ibyo bushinja Rwamucyo n’ibimenyetso buheraho busaba urukiko kubimuhamya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko, kubera uburemere bw’ibyaha busanga uyu mujenosideri yakoze, akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka 30.

Ni ibyaha uyu mujenosideri kabombo yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare aho yavugaga rikijyana kubera ko yari umwe mu baganga bari bakomeye muri iyo perefegitura.

Abatangabuhamya batandukanye bari bahamirije urukiko ko uyu mujenosideri yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda.

Ubuhamya bwatanzwe n’ibindi bimenyetso ni byo byahereweho mu gutanga igihano cy’imyaka 27 uyu mujenosideri yajuririye, gusa no ku ruhande rwunganira abatanze ikirengo na bo bari bajuririye kiriya gihano aho bagaragazaga ko ari gito.

Mu rubanza rwatangiye kuri wa 6 Kamena 2026 rukazapfundikirwa ku wa 17 Nyakanga 2026, uyu mujenosideri aburanirwa n’abanyamategeko barimo Me Fellous Daniel, Constant Raphaël, Cohen Salome, Dookhy Parvez, De Block Jean-Christophe, Siari Michèle n’Umunyarwanda Harelimana Jean Baptiste.

Gusa guhuruza abo banyamategeko bose abasesenguzi babigaragaza nko guta ibitabapfu cyane ko ibimenyetso simusiga bimushinja bihari ku bwinshi ndetse kuri iyi nshuro akaba ashobora no gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 nk’uko ubuhinjacyaha bwabisabye.
Soma kandi: Zahinduye imirishyo mu manza z’interahamwe n’abajenosideri i Paris

Interahamwe n’abambari bari bamaze igihe baramenyereye kuvuna umuheha bakongezwa undi mu Bufaransa kugeza ubwo ubuyobozi bw’icyo gihugu burangajwe imbere na Perezida Emmanuel Macron mu mwaka wa 2021 bwanzuye ko iki gihugu kitazemera gukomeza kuba indiri y’abajenosideri; nk’uburyo bwo gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Isezerano rya Perezida Macron yongeye kurishimangira kuri uyu wa 2 Kamena 2026 ubwo ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.

Icyo gihe Macron yongeye gushimangira ko igihugu cye kitazakomeza kuba ubuturo bw’interahamwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading