14-09-2026

Ntabwo turi abiyahuzi! – RDF ku kuvanaho ingambo z’ubwirinzi mu gihe FDLR ikivuna umuheha ikongezwa undi muri Congo 

0

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa, yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukidegembya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Brig Gen Karuretwa yabivugiye mu kiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2026 aho yahamije ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ari zo musingi w’ubusugire bw’igihugu kandi ko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kubaho kitazigira. 

Ati: “Kuvuga ko twavanaho ingamba z’ubwirinzi, ntabwo turi abiyahuzi. Ingamba z’ubwirinzi zizagumaho, kandi zizagenda zihinduka bitewe n’uko ibintu bihagaze.”

Yakomeje agaragaza ko guhungabana kw’umutekano w’akarere bigizwemo uruhare n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR birushaho kwiyongera aho kugabanuka, ibyo bikaba indi mpamvu u Rwanda rudashobora kuvanaho ingamba z’ubwirinzi.

Brig Gen Karuretwa yagaragaje ko ibikorwa bya FDLR birimo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, guhungabanya umutekano w’akarere, no gushaka inzira zose banyuramo ngo batere u Rwanda babifashijwemo n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), bituma RDF ihora iri maso.

Muri uru rugamba rwo guhangana n’iyi mitwe, Umuvugizi wa RDF yavuze ko amateka n’ibyo u Rwanda rwabonye byarwigishije ko gutegereza umwanzi ngo aze asange abaturage ku mupaka cyangwa ku butaka bw’u Rwanda ari amakosa akomeye adashobora kwemerwa na rimwe. 

Ibyo bishimangira impamvu RDF itigeze izuyaza guha isomo FDLR n’abambari bayo ubwo bageragezaga gukoresha imirwano yaberaga mu nkengero z’Umujyi wa Goma nk’amahirwe yo kubaka ibirindiro byari kubafasha gutera u Rwanda kubera ko bari bafite umugambi wo guhungabanya ubusugire bw’igihugu baturutse kuri uwo mupaka.

Soma kandi: Abibwira ko u Rwanda rushobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR itaratsinsurwa musubize amerwe mu isaho!

Guhagarara bwuma ku mutekano w’u Rwanda kandi bije mu gihe u Rwanda rukunze kwibasirwa n’amahanga arushyiraho igitutu rubazwa ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka n’imyaniko muri Congo. 

Kuri icyo kibazo, Brig Gen Karuretwa yibutsa abashaka guhungabanya u Rwanda ndetse n’abarushyiraho amananiza ko icyo gitutu nta kintu gishya kirimo kubera ko u Rwanda rwakunze kubaho ruri mu bihe bikomeye ariko rukavamo rukomeye. Ati: “Nta gihe hatabaye igitutu ku Rwanda.”

Iri jambo ry’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda riraza nk’ihumure rishimangira ko ingabo z’igihugu ziri maso kandi zifite amayeri n’ingamba bikwiriye kandi bihinduka bijyanye n’igihe cyose, hagamijwe gusigasira amahoro n’iterambere Abanyarwanda bagezeho mu myaka 32 ishize bikuye mu maboko y’ubutegetsi bubi bwateguye ndetse bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

Rukunda Mayira Derrick

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading