09-09-2026

Canada yongeye gukubita itababarira umujenosideri Léon Mugesera, umwunganizi we aboroga nk’igitambambuga!

0

Urukiko rw’ikirenga rwa Canada rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe n’umujenosideri kabombo Léon Mugesera wareze u Rwanda kuri icyo gihugu ko ngo rwamukomerekeje ku mubiri no ku marangamutima ubwo Canada yamwoherezaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Magingo aya umujenosideri Mugesera afungiye muri Gereza ya Mpanga iherereye mu Karere ka Nyanza aho akatiwe igifungo cya burundu yahawe nyuma yo guhamywa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mujenosideri icyaha yagikoreye mu cyari Komini Kabaya ubwo yahavugiraga imbwirwaruhame rutwitsi igumura abaturage ndetse ikabashishikariza kurimbura Abatutsi we yitaga “abanzi b’igihugu”.

Nyuma y’uko Jenoside ihagiritswe n’igihugu cyikabohorwa, Mugesera yagiye  kubundabunda muri Canada, gusa mu mwaka wa 2012 icyo gihugu cyamwohereje kuburanishirizwa mu Rwanda nyuma y’igihe kinini u Rwanda rubisaba.

Mugesera yamaze imyaka ine aburana urwa ndanze ari na ko azana amananiza adafite umutwe n’ikibuno birangira akatiwe igifungo cya burundu, anajuriye urukiko rw’ikirenga ruragishimangira.

Amaze kubona ko ibye mu Rwanda birangiye ndetse nta kindi asigaranye cyo gukora, Mugesera abifashijwemo n’umwunganizi we mu by’amategeko akaba n’umuhezanguni wamaramaje mu guhakana no gupfobya Jenoside, Philippe Larochelle, mu mwaka wa 2020 biyemeje kurega u Rwanda kuri Canada dore ko mu gihe yari amaze muri icyo gihugu yari yarabonye ubwenegihugu aho by’umwhariko yari atuye mu Mujyi wa Quebec.

Mu mapaje 40 y’iyi dosiye, urukiko rw’ikirenga rwa Canada rwabakuriye inzira ku murima rutangaza ko ntaho rwahera rwivanga mu bya Mugesera kuko ngo ubutabera Canada yifuzaga ko ahabwa yabuhawe ndetse ko ntaho inzira za diplomasi zihuza u Rwanda na Canada zahera zivanga mu by’uru rubanza.

Iyi nkuru ikigera ku bajenosideri babuze aho bakwira ndetse by’umwihariko abagize umuryango wa Mugesera bari muri iyo dosiye nka  Gemma Uwamariya, Irenée Rutema, Yves Rusi, Carmen Nono, Mireille Urumuri na Marie‑Grâce Hoho babuze aho bakwirwa.

Ni mu gihe umwunganizi we Philippe Larochelle yagaragaye mu bitangazamakuru yiriza amarira y’ingona avuga ko ababajwe no kubona Canana ikomeje kurenza ingohe ikibazo cya Mugesera.

Larochelle kandi yeruye ko asanga iby’umukiliya we, umujenosideri Mugesera, birangiye kuko ngo akennye bito akaba atabona ubushobozi bumufasha gukomeza kwiruka mu nkiko.

Muri macye ibi biratanga ubutumwa bukomeye no ku bandi bajenosideri bacyishuka ko bashobora guhimba amayeri yo kwitagatifuza akabahira.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading