23-09-2023

Dr Léon Mugesera agiye gusubira mu rukiko rw’Ubujurire aburana ku byaha bya Jenoside

0

Urukiko rw’Ubujurire rugiye kuburanisha urubanza rwa Dr Léon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside ariko ntiyishimire icyemezo cy’urukiko akajurira.

Gahunda y’iburanisha y’imanza nshinjabyaha mu Rukiko rw’Ubujurire, igaragaza ko Dr Mugesera azitaba urukiko ku wa 15 Kamena 2020 saa Yine za mugitondo, akongera kurwitaba kuva ku wa 16 Kamena kugeza ku wa 19 Kamena 2020 saa Mbili n’igice.

Pasiteri Jean Uwinkindi na we uregwa ibyaha bya Jenoside, azitaba Urukiko rw’Ubujurire ku wa 19 Kamena 2020, na we akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Ubwo Dr Mugesera aheruka mu rukiko ku wa 2 Werurwe 2020, urubanza rwe rwasubitswe kubera ikirego yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga arusaba gusuzuma niba urukiko rurimo umucamanza umuburanyi yihannye rwasuzuma ubwo bwihane. Yavugaga ko harebwa niba bidahabanye n’Itegeko Nshinga.

Kuva mu Ukwakira 2019, Mugesera ari kuburanira mu Rukiko rw’Ubujurire asaba iseswa ry’igifungo cya burundu yahawe n’Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu 2016.

Ubujurire buri kurangwa no kwihana [kwanga] abacamanza kwa Dr Mugesera. Mu iburanisha ryo ku wa 21 Ukwakira 2019, Mugesera yanze umwe mu bagize inteko iburanisha wayoboye Urukiko Rukuru rwamuburanishije rukanamukatira.

Ku wa 16 Ukuboza 2019 Urukiko rw’Ubujurire rwatangaje ko impamvu Mugesera yatanze zo kwanga umucamanza nta shingiro zifite ndetse ruvuga ko ibyo ari gukora ari ugutinza urubanza no gusuzugura urukiko.

Mu iburanisha ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 Mugesera yongeye kwihana umwe mu bari bagize inteko iburanisha avuga ko yigeze kumufatira icyemezo kibogamye. Icyo gihe iburanisha ryasubitswe nta mpaka nkuko biteganywa n’amategeko.

Ku wa 25 Gashyantare 2020 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwamumenyesheje icyemezo cyavuye mu isuzuma rwakoze kuri ubwo bwihane, urukiko ruvuga ko rwasanze nta shingiro bufite.

Me. Rudakemwa Jean Félix wunganira Mugesera yavuze ko umukiliya we atanyuzwe n’icyo cyemezo, avuga ko nta kuntu urukiko rurimo uwo yihannye ari narwo rwasuzuma ubwihane bwe.

Ku wa 29 Gashyantare 2020 nibwo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu iburanisha ryo ku wa 2 Gashyantare 2020 urukiko rwasanze harimo icyo kirego Mugesera yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga rwemeza ko hategerezwa igisubizo kizavamo.

Mugesera yasabye ko urubanza rusubikwa hagategerezwa icyo cyemezo urukiko rurabyemeza.

Ku wa 15 Mata 2016 ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Léon Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Dr Léon Mugesera yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Mugesera gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside

Inkuru tuyikesha IGIHE

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: