21-10-2026

Perezida Kagame yahuye n’urubyiruko rugera ku bihumbi icumi, aruhamiriza ko “n’ayarenze inkombe yagaruka”  – AMAFOTO

0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026 yahuriye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10 rwaturutse hirya no hino mu gihugu mu gikorwa ngarukamwaka cyizwi nka ‘Meet The President’.

Uretse abasore n’inkumi bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu, iki gikorwa cyagaragayemo benshi mu bagize guverinoma, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abahanzi nka Uncle Austin, Bruce Melodie, Rider Man, Nel Ngabo n’abandi banyuranye.

Urubyiruko rwaganirijwe na ba minisitiri barimo uw’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, warubwiye ko kwirinda itabi n’inzoga bidahagije ngo rugera kure mu buzima rwifuza.

Yagize ati: “Kwirinda itabi n’inzoga ntibihagije kugira ngo urubyiruko rubashe guteza imbere igihugu, ahubwo tugomba no kwita ku mibiri yacu kugira ngo tugire ubuzima buzira umuze”.

Yakomeje agaragaza ko ari ngombwa no gukora siporo ndetse no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe kuko nabyo ari ingenzi cyane mu kugira ubuzima bwiza buganisha mu guteza imbere igihugu ndetse na nyirubwite.

Minisitiri Nsanzimana yasobanuye nanone ukuntu imbugankoranyambaga ziri mu byangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ariko asobanura ko ari ngombwa gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko hakirindwa kwemera ko zirugiraho ingaruka mbi.

Mu mpanuro yageneye uru rubyiruko, Perezida Kagame yarusabye ko rutagomba kwiheba ndetse ko na ya mvugo ya Kinyarwanda ko  “amazi yarenze inkombe, bishoboka ko yanagaruka”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bishoboka ko umuntu yatana ndetse akaba yanagera kure hashoboka ariko asobanura ko ntakure habaho umuntu atava. Yavuze ko igihe cyose umenyeye inzira iboneye ushobora guhinduka.

Ati:  “N’amazi yarenze inkombe birashoboka ko yagaruka”.

Yakomeje avuga ko guhinduka no kugira ikinyabupfura bihera ku muntu ku giti cye  binyuze mu kwiga, byaba kwiga bisanzwe cyangwa kwigira ku bandi, yashimangiye kandi ko bigoye ko umuntu yakwigishwaa ikinyabupfura ndetse no kwigenzura uretse we ubwe.

Yanavuze akamaro ko kwifashisha abandi muri urwo rugendo rwo guhinduka binyuze mu bujyanama ndeste no kurebera ku bandi bakora neza.

Umukuru w’igihugu yakomeje asobanura ko ari ingenzi kwihanganira ibikomeye ndetse n’ibisharira mu gihe gito kugira ngo ugere ku biryoshye mu bihe bizaza by’igihe kirekire.

Kuri iyi ngingo yifashije urugero rw’abiyahuza ibiyobyabwenge nk’inzoga n’ibindi kugira ngo babashe gusinzira cyangwa kwiyibagiza ibibazo runaka mu gihe kandi baba bica ubuzima bwabo bw’igihe kirekire.

Perezida Kagame yavuze ko uramutse ubashije kwihanganira ibyo bibazo ukiyemeza guhangana nabyo ari byo bigufasha kuba wabisohokamo ndetse ukaba wanashobora kubaka ibyoroshye ndeste binaryoshye mu gihe kirekire.

Umukuru w’igihugu yagarutse kuri ibi mu gihe u Rwanda rumaze iminsi ruri mu bukangurambaga bwo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no guca inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022, rigaragaza ko abana n’urubyiruko batagejeje ku myaka 30 bangana na 65,3% by’abaturage b’u Rwanda, ni ukuvuga hafi miliyoni 8,65 mu baturage 13.246.394 bari batuye mu gihugu. 

Iki gipimo cyagabanutse kivuye kuri 70,3% mu 2012, biteganyijwe ko kizagera kuri 54,3% mu 2050. Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda rufite abaturage benshi bakiri bato, kuko hafi babiri muri batatu bari munsi y’imyaka 30 mu 2022.

Cyusa Simon

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading