Ubujurire bw’umujenosideri Munyenyezi Beatrice bwatewe utwatsi
Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite icyicaro mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza, rwateye utwatsi ubujurire bwa Munyenyezi Beatrice wakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose kubera ibyaha bya jenoside yahamijwe.
Icyemezo cy’urukiko mu bujurire cyatangajwe ku wa 30 Nzeri 2026 gitegeka ko ibyaha bitanu aregwa byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutegura Jenoside, gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato byose bihama Béatrice Munyenyezi.
Ku wa 12 Mata 2024 nibwo Munyenyezi Béatrice yatangiye kuburana ubujurire.
Muri ubwo bujurire, umujenosideri Munyenyezi Beatrice ndetse n’abanyamategeko bamwunganira bakomeje kuvuga ko ngo ari umwere nyamara bagasanga hari ingingo zifatika z’ubushinjacyaha zigaragaza ko ibyo ari amatakirangoyi kandi ko adashobora kugabanyirizwa cyangwa ngo akurirweho igihano yahamijwe n’urukiko kandi nta bimenyetso bimushinjura bifatika bigaragajwe.
Mu ijambo rigufi nyuma yo kubona ko kurashya imigeri kwe ntacyo byafashe, Munyenyezi yagize ati: “Uburiye umubyizi mu kwe, ntako aba atagize”.
Igifungo cya burundu yari yaragikatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.
Uyu mugore w’umujenosideri Munyenyezi Beatrice yakoreye ibyaha bya jenoside mu cyahoze ari Butare ubu ni mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye, yagejejwe mu Rwanda ku itariki ya 16 Mata 2021 amaze kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe kubera kubeshya ko nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Amerika ikamuha ubuhungiro.
Ndayambaje Marc