16-09-2026

Mwene umujenosideri “Kinani” akomeje kuba iciro ry’imigani nyuma yo kwiburanya ndetse akitsinda ku kinyoma cy’urupfu rwa Se!

0

Habyarimana Marie Rose, umukobwa w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani” wategetse u Rwanda akurugusha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse kwiha ijambo mu kiganiro atari yatumiwemo maze ashaka kugoreka ukuri ku rupfu rwa se ariko ntibyamuhira dore ko yivuguruje mu mvugo abantu barumirwa.

Byari mu kiganiro cyabaye mu cyumweru gishije aho cyari cyateguwe na kimwe mu binyamakuru bikomeye byo mu Bufaransa cyitwa Nouvel Obs.

Ni ikiganiro cyagurutse ku ngingo zirimo iy’amateka y’u Rwanda cyarimo abatumirwa barimo Umucamanza w’Umufaransa Marc Trévidic wongeye gushimangira ko abavuga ko indege ya Habyarimana yaba yarahanuwe na FPR-Inkotanyi babeshya ndetse abitangira n’ibimenyetso.

Trévidic yagize ati : “Ntibishoboka ko iriya ndege yaba yarahanuwe na misile zivuye i Masaka”, aha ni uriya mukoba wa Kinani yahise yiha ijambo nk’umusazi, bamwe mu bari aho bifata ku munwa abandi bamuha urw’amenyo.

Mu mvugo ziterekeranye uyu mwene Kinani yagize ati : “Nari mpari, narabyumvise ni nk’ukuntu na musaza wanjye avuga ko yiboneye aho za misile zaturutse,” gusa ahaswe ibibazo ku byo yavugaga, uyu ntiyihishiriye kuko yahise agaragaza ko yavugaga ibyo atazi.

Aho gusubiza yagize ati: “Ubwo rero mpisemo guceceka”; Marc Trévidic yahise amusubiza amubwira ko abahanga batandukanye bemeje ko izo misile zitaturutse i Masaka.

Nk’uko umunyarwanda abivuga ‘Ukuri guca mu ziko ntigushye’, ukuri rero bene Kinani badateze kugoreka kandi kuzwi n’Isi yose ni uko indege ya Se yahanuwe ku mabwiriza y’abahezanguni bo mu butegetsi bwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic afatanyije na Nathalie Poux mu mwaka wa 2010 nibwo bwonyine bwakozwe n’abashakashatsi biyiziye mu Rwanda bakanzura ko iriya ndege yahanuwe n’abari ibyegera bya Habyarimana.

Aba bashakashatsi bemeje ko abahezanguni babiri; Colonel Théoneste Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na Laurent Serubuga ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading