Umucamanza Marc Trévidic yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana “Kinani” yahanuwe na Bagosora
Umucamanza w’Umufaransa Marc Trévidic yatangaje ko kuvuga ko indege ya Habyarimana yaba yarahanuwe na FPR-Inkotanyi ari ikinyoma cyambaye ubusa, yongera gushimangira ko ahubwo iyo ndege yahanuwe ku mabwiriza yatanzwe n’umuhezanguni Col Théoneste Bagosora.
Ibi Trévidic yabitangarije mu kiganiro cyabereye i Paris mu Bufaransa kuri uyu Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026 mu nsanganyamatsiko igira iti : “Ni nde wahanuye indege ya Perezida Habyarimana?”
Ni ikiganiro cyagarutse ku bushashatsi burambuye umucamanza Trévidic yakoze ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Ubwo yafataga ijambo muri iki kiganiro cyahuje abanditsi, abanyamategeko, abashakashatsi, abarimu ba za kaminuza ndetse n’impuguke mu by’amateka, Umufaransa Marc Trévidic yongeye gusenya ku buryo bukomeye ibinyoma byuzuye mu bushakashatsi bufifitse bw’umucamanza mugenzi we witwa Jean Louis Bruguière, Yagize ati : “Nta dosiye iboze nabonye iruta iy’ubushakashatsi bwa Jean Louis Bruguiere, ntibishoboka ko iriya ndege yaba yarahanuwe na misile zivuye i Masaka”
Soma kandi: Ibimenyetso binyomoza abahuza Jenoside yakorewe Abatutsi n’ihanurwa ry’indege ya “Kinani”
Iperereza ryakozwe n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux niryo ryonyine ryakozwe rishingiye ku byo we na mugenzi we Nathalie Poux biboneye mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2010.
Nyuma yo kwegeranya ibyavuye mu bushakashatsi ku wahanuye indege ya Habyarimana, bemeje ko abahezanguni babiri; Col Théoneste Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na Laurent Serubuga ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.
Ukuri Marc Trévidic yongeye gushimangira kurasenya ku buryo budasubirwaho ibinyoma udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri badasiba gukwiza bagamije gutagatifuza abahanuye iyo ndege bakabitwerera FPR-Inkotanyi, nyamara ukuri guca mu ziko ntigushye.
Ndayambaje Marc