29-09-2026

Muramu wa Ignace Rusagara atubwiye n’akari I Murori, Rusagara burya ni ikivume

0

Muramu wa Ignace Rusagara witwa Musafiri Frank yavuye imuzi iby’iki kihebe kuva mu myaka yo hambere kikiri mu Rwanda kugeza ubu kiri kubundabunda mu mahanga aho cyahunze ubutabera bw’u Rwanda.

Ni mu kiganiro yakoranye na Muhumuza Simeon kuri uyu wa 25 Nzeri 2026, cyanyuze ku muyoboro wa YouTube witwa One Nation Radio.

Musafiri yatangaje ko Rusagara ubu usigaye ari umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, ubuhemu bwe bwahereye cyera ndetse ko ubu umuryango we wamaze kwitandukanya nawe mu mabi ahora yivurugutamo asiga icyasha igihugu cy’u Rwanda.

Yikije cyane ku mico mibi yamuranze nk’uburaya bwamuviriyemo no kurumbira umuryango we ukamukaraba. Musafiri yasobanuye ukuntu Rusagara yateye mushiki we inda afite imyaka 15 nyuma yo kumufata ku ngufu mu mwaka wa 2006, akavuga ko muri ayo makuba ari naho bahereye bamenyana.

Musafiri avuga ko n’ubwo byari icyaha ndengakamere, umuryango wabo wahisemo kubabarira Rusagara kugirango abashe gufasha uwo mwangavu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ariko banagirana amasezerano n’ubwo byarangiye Rusagara atayubahirije.

Rusagara yabanye n’uwo mwangavu amusezeranya kumutunga ndetse no kuzamufasha gukomeza amashuri gusa byose ntiyabyubahirije uko yari yabisezeranyije umukobwa ndetse n’umuryango we ahubwo ingeso mbi z’ubushurashuzi n’uburaya zakomeje kumukurikirana akajya amucyuriraho abandi bagore.

Iyi mico ye yo kwiyandarika yatumye ubuzima bumubera inzitane aho akoze hose bikanga kugeza ubwo anakoze akazi k’ubuzamu gusa nako karamunanaira.

Musafiri akomeza asobanura ko kubera iyo mico mibi atashoboye kubaka urugo ahubwo agakomeza guca inyuma umugore we bigera aho umuryango w’umugore we utanga ikirego ndetse ngo na magingo aya ikirego cy’umuryango w’umugore we kiracyari mu nkiko.

Mu gushimangira ko ikigarasha Rusagara Ignace ari ikivume yagize ati: “Iyo mico yagiye imuranga yo guca inyuma umugore we n’ubwomanzi ni nayo mico uyu munsi itari ikwiye gutangaza abanyarwanda bamwumva. Ntabwo yigeze abaho nk’umuntu w’inyangamugayo.” 

Musafiri akomeza yamagana ibinyoma Rusagara ahoza mu kanwa aho aba abeshya ko ngo ubutabera bw’u Rwanda budakora neza ahera aho yibutsa Rusagara ko azi neza ubwo butabera aba avuga kuko yakoze ibyaha by’ubutekamutwe akabifungirwa nyuma yo kuburanishwa kandi ko yafunguwe atari uko yatanze ruswa ahubwo ari uko igihano cye cyari kirangiye.

Yagize ati:“yakoze ubutiriganya, yaribye ndetse yibye amafaranga menshi, yaraburanishijwe, uyu munsi ntangazwa nuko yirirwa asebya ubutabera kandi nawe abuzi yarabuciye imbere,….abakorana nawe bamenye ko bakorana n’igisambo”.   

Soma kandi : Byinshi kuri Rusagara Ignace, umujura ruharwa wigize intyoza mu guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda!

Rusagara Ignace ni kimwe mu byihebe 25 byahanwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe iperereza ry’imari (FIC) kubera ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba.

Ntagitangaza rero kubona iki kihebe kirirwa kimoka ku mbuga nkoranyambaga gisebya leta n’ubuyobozi by’u Rwanda, n’ubundi ni cya mpemuke ndamuke.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading