Intore ziri ku rugerero ziyemeje kurwanya zivuye inyuma abagoreka amateka y’u Rwanda
Abasore n’inkumi basaga 700 bari mu cyiciro cya 16 cy’Itorero ry’Indangamirwa 2026, barahamya ko bashyize imbere kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda by’umwihariko barwanya abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Izi ntore zabihamije kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026 ubwo zasuraga Umulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru aho zasobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu.
Keza Bithia, umwe mu rubyiruko rwaturutse i New York, yagize ati: “Twebwe nk’urubyiruko ruba hanze tuzarwanya umuntu wese uzagerageza kugoreka amateka y’Igihugu cyacu, kuko twabonye kandi tumenya ukuri kw’aho amahoro dufite aturuka.”
Keza yakomeje avuga ko bazakomeza kurwanya buri wese ugoreka amateka y’Abanyarwanda, kuko usanga hari abantu benshi baba hanze bayavuga uko atari.
Muri abo hianjemo interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze zica mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda aho magingo aya zibundabunda hirya no hino ku Isi by’umwihariko i Burayi no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Manzi Bob Dylan nawe witabiriye iri torero, avuga ko zaharanira ko nta cyatuma u Rwanda rusubira inyuma, kuko yasanze abarubohoye na bo bari urubyiruko nka we.
Soma kandi: Twiyemeje kubakubita inshuro no kubaha isomo ku mbuga nkoranyambaga – Ubutumwa bw’urubyiruko ku nterahamwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Mahoro Eric, yatangaje ko iri torero ry’urubyiruko rizakomeza kubaho rikagera ku byiciro bitandukanye mu rwego rwo kurufasha gusobanukirwa amateka y’igihu cyabo.
Gusura Umulindi w’Intwari ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize gahunda y’Itorero ry’Indangamirwa, kigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu, gukomera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no kwiyemeza kugira uruhare rufatika mu kubaka no guteza imbere u Rwanda.
Izi ntore zirimo urubyiruko rw’u Rwanda rwavukiye ndetse runatuye mu mahanga, zatangiye Itorero ku wa 1 Nyakanga 2026 i Gabiro, rikazasozwa ku wa 10 Kanama 2026.
Ubwanditsi