U Buholandi: Umujenosideri kabombo Ntambara yakatiwe igifungo cya burundu, interahamwe zikubitwa n’inkuba!
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026 nibwo ubutabera bw’igihugu cy’u Buholandi bwahamije Ntambara Eugène w’imyaka 66 icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bumukatira igihano cyo gufungwa ubuzima bwose asigaje ku Isi.
Icyo gihano nicyo yari yasabiwe n’ubushinjacyaha ubwo yaherukaga mu rukiko muri Kamena uyu mwaka.
Ntambara ni umwe mu bajenosideri ruharwa bakoreye Jenoside Abatutsi mu yahoze ari Komini Mbazi muri Butare aho yigeze kuba umwarimu, akaza no kuba konseye wa segiteri akabifatanya no kuba umukuru w’interahamwe muri ako gace.
Amaze kubona ko ntaho azacikira ubutabera kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafashe icyemezo cyo guhungira mu Buholandi ndetse aza no guhabwa ubwenegihugu, nyamara ibi byose ntacyo byamufashije kuko birangiye icyo gihugu kimweretse ko atari ubuturo bw’Inkoramaraso z’abajenosideri.
By’umwihariko ubwicanyi yagizemo uruhare ni ubw’Abatutsi ibihumbi icumi bakusanyirijwe ku kibuga cy’umupira cya Bwiza muri Komini Mbazi ku itariki 25 Mata 1994.
Kuri iyo tariki ni bwo uyu mujenosideri afatanyije n’uwari perefe wa Butare Sylvain Nsabimana, burugumesitiri wa Komini Mbazi Sibomana Antoine wari uzwi ku izina rya « Mpangara Nguhangare », Prokireri wa Butare Bushishi Mathias n’interahamwe n’impuzamugambi nyinshi bagabye igitero kuri abo Batutsi cyamaze umunsi wose bakoresheje imbunda zazanywe n’umusirikare wo muri camp Ngoma witwaga Gatwaza, abandi bakoresha grenades, imihoro, ibyuma, inkota, amacumu, nta mpongano y’umwanzi n’izindi ntwaro barimbura abo Batutsi.
Mu 2014 nibwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye u Buholandi guta muri yombi uyu mujenosideri akoherezwa mu Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko u Buholandi bwarabihakanye kuko yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu, gusa mu mwaka wa 2020 iperereza ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bwikoreye ubwabwo bwemeje ko koko uyu mujenosideri akwiye gukurikiranwa akaryozwa uruhare yagize muri Jenoside.
Mu butumwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati : « Ubuholandi bukoze akazi k’inyamibwa ko guha ubutabera abatutsi barenga 10.000 bishwe n’abahezanguni kuri Stade Bwiza barimo Ntambara Eugène. Harakabaho ubutabera. Ntibazazima duhari. »
Ibibaye kuri uyu mujenosideri kabombo nyuma y’imyaka 32 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bikwiye gutanga ubutumwa bukomeye no ku bandi bajenosideri bakibundabunda hirya no hino ku isi, ko ntaho bazacikira ukuboko kw’ubutabera.
Ndayambaje Marc