28-08-2026

Etienne Gatanazi yahindutse umwanda unukira abandi, ariko we ukamuhumurira!

0

Etienne Gatanazi wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda akomeje kurenga umurongo utukura nyuma y’uko inda ye nini imurushije ubwenge maze ikamutegeka kwigira umuvugizi w’inyangabirama zigoreka amateka y’u Rwanda binyuze mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Binyuze ku muyoboro wa YouTube yashinze, Gatanazi ubu wigize impunzi mu Budage kandi mu by’ukuri nta cyo yaburanye u Rwanda, amaze kugaragara kenshi mu biganiro birimo imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, zigahakana ukuri kwamaze kwemezwa n’amateka, ubuhamya n’imyanzuro y’inkiko.

Ibyo biganiro kandi byagiye biha ijambo abantu bashimagiza abateguye n’abashyize mu bikorwa Jenoside, bagashaka no guharabika abayihagaritse.

Akiri mu Rwanda, mbere y’uko ajya i Burayi, Gatanazi yahaye ijambo kandi akururukana n’abahakanyi ba Jenoside barimo Ingabire Victoire Umuhoza ubu uri muri gereza, umuhenzanguni Ntaganda Bernard, Karasira Aimable, Agnes Nkusi Uwimana,  Yvonne Idamange Iryamigwiza n’abandi.

Abo bantu bagiye bagaragara mu mvugo ziteza impaka, zirimo gupfobya Jenoside, gusebya inzibutso no kubiba urujijo mu Banyarwanda.

Soma: Ikigarasha Gatanazi akomeje gutana!

Gatanazi kandi kakoranye n’abantu bakwirakwizaga imvugo ivuga ko mu Rwanda habaye “Jenoside ebyiri,” imvugo yakunze gukoreshwa mu kuyobya rubanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwihoma ku batagatifuza abajenosideri

Ageze i Burayi, Gatanazi yahisemo gucira bugufi interahamwe, abajenosideri n’abambari babo bahihishe barimo agatsiko k’abagizi ba nabi ka ‘Jambo ASBL’ kagizwe n’abagabo n’abagore bakomoka ku bacurabwenge ba Jenoside aho biyemeje gutagatifuza uruhare ababyeyi babo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe nyamara umuryango wa Gatanazi uri mu yo amacakubiri, irondabwoko na Jenoside nyirizina yagizeho ingaruka dore ko wameneshejwe bituma benshi mu bawugize barimo n’uyu Gatanazi bavukira hanze y’u Rwanda.

Soma: Ikigarasha Etienne Gatanazi n’imiyugiri ya Jambo ASBL bisamye basandaye

Mu bambari ba Jambo Gatanazi yihomaho harimo Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa, bene Shingiro Mbonyumutwa uzwiho kuba yarakanguriye Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside ndetse bakaba abuzukuru ba Mbonyumutwa Dominiko umwe mu batangije amacakubiri mu Rwanda binyuze mu ngengabitekerezo ya  PARMEHUTU.

Soma: Ikigarasha Gatanazi ageze aho ashakira amaramuko ku bapfuye!

Harimo kandi Alfred Antoine Uzabakiriho wiyita “Gitifu Sebatware” mwene Uzabakiliho na Nyirabakungu baguye muri gereza ya Karubanda (HUYE) bazize agakoko gatera SIDA  aho bari bafungiye ibyaha bya Jenoside.

Uyu uzabakiliho akunze kwiyita “Interahamwe kabombo,” nk’umurage w’ababyeyi na sewabo Baligira wicishije abatutsi muri Cyangugu.

Gatanazi kandi akururukana na Placide Kayumba, mwene Ntawukuriryayo Dominique wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Gisagara ku musozi wa Kabuye n’ahandi.

Iri shyirahamwe ry’abahakanyi ba Jenoside riyoborwa na Norman Ishimwe Sinamenye mwene Sinamenye wo ku Gikongoro wananiye abayeyi be. Bose bahurira ku kintu kimwe: kurwanya ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kurengera abicanyi no kugoreka amateka y’u Rwanda.

Umuzindaro wo kweza abicanyi

‘Real Talk Channel YouTube’ ya Gatanazi yayihinduye umuyoboro wo kweza no gushimagiza abicanyi.

Yahaye ijambo Leon Habyarimana, akoresha urwo rubuga mu kweza no gutagatifuza se Juvénal Habyarimana , wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku wa 1 Ukwakira 1962 aho yari Ministre wa Garde Nationale(MINIGENA) kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yahaye kandi ijambo Donatien Kabuga, bagashimagiza se Félicien Kabuga,  wateye inkunga Jenoside, kugura imihoro n’izindi ntwaro zakoreshejwe mu kurimbura Abatutsi wapfuye yaratakaje ubwenge kubera ubugome bukabije.

Gatanazi yanahaye ijambo Denise Zaneza, umukobwa wa Marcel Sebatware wagize uruhare mu kwica Abatutsi i Cyangugu, cyane cyane mu ruganda rwa CIMERWA yayoboraga. Ibyo biganiro byiganjemo guharabika Inkotanyi zahagaritse Jenoside no gushimagiza amahano yakozwe n’abicanyi.

Yanahaye kandi ijambo ikihebe Paul Rusesabagina, wicishije Abanyarwanda muri Nyungwe na Nyabimata. Guha umuyoboro umuntu uvugwaho kwigamba ubwo bwicanyi ni ikimenyetso cy’ubugwari bukomeye bwa Gatanazi wihinduye umugaragu w’Interahamwe.

Agakungu na “Padiri” Thomas Nahimana

Hejuru y’abo bicanyi yeza akanashimagiza, Gatanazi yanahaye ijambo Thomas Nahimana. Nahimana yamenyekanye mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukwirakwiza ibihuha, gusebya no guharabika Leta y’u Rwanda, ndetse no kubiba amacakubiri muri rubanda.

Ibyo byaha byatumye Nahimana yirukanwa burundu mu gipadiri.

Gushimagiza umuntu nka Nahimana, wahindutse icyasha muri sosiyete nyarwanda, ni ikindi kimenyetso cy’uko Gatanazi amaze gutakaza umurongo w’ubunyamakuru.

Inda yasumbye indagu, ubworo bwibasira ubwonko. Gatanazi amaze guhitamo umwanda unukira abandi, ariko we ukamuhumurira. Ni umuvumo yikururiye, uzamuta ishyanga inyuma y’ishyamba, akazarinda anogoka atongeye kubona u Rwanda ahora yifuriza inabi.

Icyo Gatanazi akwiye guhora azirikana ni uko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Rukundo Mayira Derrick

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading