Andi makuru ku kihebe Rudasingwa Théogène “RedCom” usigaranye amacakubiri no gutukana nyuma y’uko ibindi byose byanze!
Ikihebe ruharwa akaba n’ikigarasha, Rudasingwa Théogène wamenyekanye nka “RedCom” mu bikorwa by’ubutekamutwe, akomeje kwitesha agaciro mu mangambure n’ikinyabupfura gicye atukana ibitutsi bya gishumba.
Rudasingwa uri ku rutonde rw’ibyehe ruharwa 25 u Rwanda rushakisha, ibi yabishimangiriye mu manjwe y’ikiganiro we n’umupagasi we Sixbert Musangamfura baherutse gukorera ku muzindaro wa YouTube yashinze ngo umufashe kubona imibereho aho abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda.
Mu kinyabupfura gicye dore ko nta n’icyo yigeze, ikihebe Rudasingwa yakwije ibinyoma birimo kuvuga ko Perezida Kagame “Jenoside ntiyamuhombeye kuko yakomeje kuyikama kugeza ubu” n’andi magambi atameshe ahakana ndetse agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aya magambo agize ibyaha n’ubundi Rudasingwa yahamijwe mu mwaka wa 2011 maze Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rumukatira igifungo cy’imyaka 24 adahari.
Uyu muhezanguni uticuza ibyaha yahamijwe yakomeje avuga amagambo aterekeranye yibasira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda; ibintu byatumye hari abasomyi ba MY250TV badusaba kubabwira mu by’ukuri uwo Rudasingwa ari we.
Gusa icyo twabasubiza ni uko uyu Rudasingwa ari ikigarasha aho by’umwihariko yiyemeje gupfa yangara ishyang nyuma y’uko inda ye isumbye amaboko akiyemeza kuva mu Rwanda kandi nta cyo yaruburanye.
Akiri mu Rwanda, Rudasingwa yabaye mu myanya itandukanye irimo uw’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, aba mu ngabo z’igihugu n’ibindi.
Gusa ibyo byose byarangiye ahindutse ikigarasha nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo ubuyobozi bw’igihugu bwimirije imbere hagamijwe kuzamura kwihutisha iterambere.
Miliyoni 40 z’amahugu…
Uti byangenze gute? Iby’uyu mugabo wiyemeje kuba mpemuke ndamuke na rusahurira mu nduru ni birebire; nk’urugero, akiri umunyamabanga mukuru wa FPR yari acumbitse mu nzu ya nyir’uruganda rwa ‘SULFO Rwanda’ maze amukorera ubwambuzi bushukana yitwaje igitinyiro n’izina yari afite icyo gihe.
Uyu mushoramari utarabaga mu Rwanda ubwo yarugarukagamo yasabye Rudasingwa kumusubiza inzu ye maze uyu mujura ruharwa amutegeka kumuha miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yabeshyaga ko yakoresheje avugurura iyo nzu; ibi Rudasingwa yabikoze amutera ubwoba ndetse amukangisha ko ashobora kuyamburwa nuko birangira uwo mushoramari ayamuhaye.
Sosiyete ya baringa…
Mu mwaka wa 2004 Rudasingwa wari umuyobozi w’Ibiro bya Perezida yatahuwemo ruswa, no gutanga amasoko mu buryo butemewe aho by’umwihariko yahaye isoko ryo kuvugurura ibiro by’Umukuru w’Igihugu sosiyete ye ya baringa yitaga ko ari iy’Abanyakenya nk’uko byahishuwe n’iperereza yakozweho.
Miliyoni zo kubaka hoteli…
Igisambo Rudasingwa kandi cyagiye kigaragara mu bindi bikorwa bijyanye no kunyereza umutungo aho irindi perereza ryakozwe rigasanga hari amamiliyoni menshi yanyereje ubwo yahabwaga inshingano zo gukurikirana imirimo yo kubaka Hotel Intercontinental (kuri ubu yahindutse Serena Hotel).
Uyu Rudasingwa wihandagaza akita umukuru w’igihugu ko “atagira ubumuntu”, aho ntiyiyibagije igikowa cya kinyamswa yakoze ubwo yari Ambasaderi muri Amerika, ubwo yafungiranaga muri Kontineri umudiplomate bakoranaga Marianne Baziruwiha, hafi kumuheza umwuka, ndetse n’uburyo yahozaga ku nkeke abakozi ba ambasade abatuka abandi abafata nabi?
Ubutekamutwe…
Ubujura n’inda nini bya Rudasingwa si iby’ubu, arabizi neza aho yavanye akazina ka REDCOM ubwo yatekeraga umutwe abanyeshuri biganaga muri Makerere University akabacucura utwabo maze agahungira muri Kenya avuga ko “Leta ya Uganda yenda kumwica.”
Uyu mujura akwiye no gusobanurira neza abanyarwanda aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga yiyita ko afite cyane ko bizwi neza ko yacikishirije amasomo kuko yavuye Makerere atarangije kwiga aho yari ageze mu mwaka wa kabiri.
Rudasingwa kandi kuva yahunga igihugu akajya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC yagiye arangwa no guharabika u Rwanda aruhimbira ibinyoma birimo icyo yakwije ko indege ya Habyarimana “Kinani” yahanuwe na FPR agashinja Perezida Kagame ariko byaramupfubanye ndetse n’aho abivuga bamuha urwamenyo.
Kwiba bagenzi be
Kubera ubusambo n’inda nini biranga Rudasingwa yashwanye nabi n’abo bashinganye RNC bamuziza kuba rusahurira mu nduru, bituma yisunga amashyirahamwe n’udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri kugira ngo akomeze abone uruvugiro n’amaramuko.
Gusa abo nabo bamuteye ubu akaba yarabaye nyakamwe aho yihishe mu cyitwa ‘Rwanda Freedom Movement- IShakwe’ akaba aricyo yirirwa avugirizamo induru nayo yanze kurenga umutaru.
Rudasingwa akwiye kumenya ko abanyarwanda bamuzi, ko ari we mwanda n’ibyo akora byose ari umwanda dore ko kuva yahunga ubutabera bw’u Rwanda ibyo yagerageje bitigeze bimuhira yewe nta n’ubwo bizigera bimuhira.
Iki kihebe gikwiye kumenya kandi ko guhora gituka kinasiga icyasha Perezida Kagame ndetse n’ubuyobozi bwe bitazigera bibuza u Rwanda gutera imbere.
Ubwanditsi