15-08-2026

Uko Ndayishimiye aherutse kwitwaza inama Nyafurika maze akacyira FDLR i Bujumbura

0

Hamenyekanye uburyo umunyagitugu utegeka u Burundi,  Ndayishimiye Evariste “Gen” Neva, aherutse kuyobora inama yari igamije gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR; abikora yihishe mu mutaka w’indi nama Nyafurika yigaga ibijyanye n’amahoro yabereye mu gihugu cye.

Ibi byabaye muri iki cyumweru kiri kurangira, gusa si ubwa mbere inkoramaraso Ndayishimiye akoze iri bara, aho n’ubundi yabikoze mu 2024 mu nama yabereye i Kinshasa igihe ahangara guhamagarira urubyiruko rw’Afurika kwitabira icyo yise “kubohora u Rwanda”, ibi bikaba ari ubushotoranyi bukomeye ku buyobozi bw’u Rwanda.

Ukurikije umubare ugera ku bihumbi 20 by’abasirikare b’Abarundi Ndayishimiye yohereje gufatanya n’igisirikare cya Congo ndetse na FDLR mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imigambi ye mibisha ihita yisobanura.

Soma: Ndayishimiye yitabaje FDLR ngo imufashe kuguma ku butegetsi

N’ubwo muri Kivu y’amajyepfo bikomeje kugaragara ko abasirikare b’Abarundi bari gupfa nk’ibimonyo ariko ku rundi ruhande Ndayishimiye akomeje kugaragaza ko agitsimbaraye ku mugambi we mubisha wo gutsemba abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Abakurikira hafi amakuru yo mu karere k’ibiyaga bigari bo bemeza ko mu gihe bigaragara ko urubyiruko rw’u Burundi ari rwo rwugarijwe n’ibibazo uruhuri birimo gucuruzwa mu Burasirazuba bwo hagati, kuba ari rwo rwiganjemo abasabiriza ndetse rukaba rukomeje kubera Ndayishimiye ibitambo mu ntambara yashoyemo igihugu cyabo muri Congo, amayeri yo kwakira inama zifite insanganyamatsiko zivuga ku mahoro mu by’ukuri afite ikintu gikomeye ashaka guhisha.

Umwe mu banyeshuri ba kaminuza yagize ati : “Si amahoro agamije mu by’ukuri, hari ikintu cyihishe inyuma y’izi nama.”

Kugeza magingo aya uko ibintu bikomeje kudogera i Bujumbura, wahita wemeza ibikomeje gucyekwa, umwe mu bitabiriye inama yagize ati : “nta gitoro, nta madevize, nta mashanyarazi yewe ndetse nta n’amazi ariko ukajya kumva ukumva Ndayishimiye ari kuvuga k’u Rwanda mu nama yahuje abaturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika,”

“Aho bibera bibi kurushaho ni ukuntu ubona ko ibyo byose bihishe umugambi wa FDLR na Tshisekedi wo gutsemba abo mu bwoko bw’Abatutsi”

Soma kandi: Perezida Ndayishimiye ari guha imyitozo ibyihebe bya FDLR

Amakuru yemeza ko Ndayishimiye yahisemo gukoresha umwanya wo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu migambi mibisha ahuriyeho n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ikaba ari yo mpamvu muri izo nama zose atumiramo abahagarariye uwo mutwe bakaba mu mutaka wo kwitabira izo nama.

Umwe mu batunze hoteli i Bujumbura yagize ati : “Muri uyu mujyi hari inama ebyiri mu by’ukuri, amahoteli n’utubari byuzuyemo urubyiruko ruvuga ikinyarwanda rwaturutse mu bihugu by’i Burayi, runishyura mu ma-euros.”

Reka tubitege amaso, ariko nta kabuza bitari kera iyi migambi mibisha ya Ndayishimiye n’abo bafatanyije izajya ahabona, irangire nabi.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading