Interahamwe n’ibigarasha mu wundi mugambi mubisha wo guca igikuba mu Banyarwanda, gusa barata inyuma ya Huye!
Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko imiyoboro ya YouTube n’urubuga rwa X, Interahamwe n’ibigarasha birirwa babundabunda mu mahanga bongeye gusakaza ibihuha n’ibinyoma bidafite ishingiro kuri Perezida Kagame.
Ni ibinyoma by’uko ngo Umukuru w’Igihugu “arembye, akaba atari kugaragara ahantu na hamwe”. Iki kinyoma gishingiye ku migambi mugari izi nyangabirama zihorana wo kugerageze guca igikuba mu Banyarwanda, gusa ntabwo biteze kuzihira.
Mu babanjirije abandi gukwirakwiza ibyo binyoma bidashinga harimo ikihebe Turayishimye Jean Paul ndetse n’intagondwa za FDU-Inkingi.
Kuba Turayishimye yavuga ubwo busa ntawe bikwiye gutangaza dore ko iyi mburamukoro y’umusaza isaziye mu bujajwa imaze igihe ibundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika isanzwe yitwara nk’umuntu ufite amakuru menshi ku bibera mu Rwanda nyamara byose ari ibinyoma no kurota kuko nta kintu na kimwe iba izi.
Mu busanzwe ibyo binyoma by’izi mburamukoro ziganjemo interahamwe zo muri FDU-Inkingi/FDLR bikomoka ku rwango rukomeye rushingiye ku mpamvu y’uko FPR-Inkotanyi yari irangajwe imbere na Perezida Kagame imyaka 32 ishize yabatsinze, igakura u Rwanda mu icuraburindi zari zarushyizemo ikarwubaka.
Ikindi kintu ahanini gituma Interahamwe n’ibigarasha basakaza ibinyoma kuri Perezida Kagame ni ukubera umujinya w’umuranduranzuzi n’ishyari baterwa no kubona urukundo Abanyarwanda bamukunda bitewe naho yakuye u Rwanda n’aho aho arugejeje.
Ku babazi neza ndetse babakurikirana bemeza badashidikanya ko icyo ni ikintu kibarya cyane bigatuma buririra ku busa ngo bakunde bace igikuba mu Banyarwanda, babace intege, niko kwirirwa bavuga amanjwe yabo.
Si ubwa mbere aba banzi b’u Rwanda bakwirakwije ibinyoma nk’ibyo dore ko umunsi ku munsi bahorana ikinyoma gishya kuri Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’u Rwanda, gusa byose bigafata ubusa kuko nk’ubwo uko bakwirakwizaga ibihuha by’uko ngo “Perezida Kagame arembye”, Abanyarwanda babamaganiye kure bose bahurizaga ku kukubanyomoza banabibutsa urukundo n’icyizere bafitiye ubuyobozi bwe.
Ikindi kandi gituma izi mburamukoro zimoka ni ukugirango zibone icyo zishyira mu bifu byazo bituzura biturutse mu gushaka za ‘views’ kuri YouTube.
Igihe kirageze ngo izi nterahamwe n’ibigarasha bamenye ko nta Munyarwanda n’umwe uteze kumva amateshwa yabo cyangwa ngo agwe mu mutego wabo wo gushaka kubayobya no kubacamo igikuba.
Mukobwajana Linda