29-11-2023

Urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame rwabujije ikigarasha “RedCom” kugoheka

0

Rudasingwa Théogene wamenyekanye nka “RedCom” nk’izina yakoresheje igihe kinini mu butekamutwe n’ubwambuzi bushukana, akomeje kugaragaza ko ashavuzwa bikomeye n’urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida wabo, Paul Kagame.

Uyu Rudasingwa ni umwe mu bigarasha byatorotse ubutabera bw’u Rwanda kubera kunanirwa kubazwa inshingano nk’amahitamo Leta irangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi ishyize imbere mu rwego rwo kubaka igihugu nyuma y’uko gishegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munyabyaha ruharwa watorokeye ubutabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika maze agakatirwa gufungwa imyaka 24 adahari mu mwaka wa 2011, amaze iminsi avuza induru binyuze mu biganiro anyuza ku mizindaro rutwitsi iri mu kwaha kw’interahamwe aho aba avuga ubusa ko “Abanyarwanda banga Kagame”.

Ni ibiganiro iki kigarasha gitanga mu byiciro aho kuri iyi nshuro kigeze ku cyiciro cya kabiri.

Rudasingwa n’ubwo abyirengagiza nkana, hari uruhumbirajana rw’impamvu Abanyarwanda bakunda Perezida wabo ndetse bakaba bakomeje no kumunambaho; akaba ari muri urwo rwego tugiye kumwibutsa zimwe muri izo mpamvu.

Ku isonga hari imibereho myiza y’abaturage aho iza imbere muri gahunda zose z’igihugu – aha twavuga nka gahunda z’ubuzima ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelles de Santé) aho ubu bwishingizi bukoreshwa n’abarenga 86.6% by’abanyarwanda bose. Ibi ntahandi wabisanga ku isi!

Si ibyo gusa kandi, Perezida Kagame ahangayikira abanyarwanda kugera aho abamenyera icyo kurya; ibi bigaragarira muri gahunda zitandukanye za leta zirimo iya “Gira Inka Munyarwanda” aho imiryango itishoboye  igera ku 341,065 yari imaze guhabwa inka muri iyi gahunda mu mwaka wa 2019.

Hari kandi gahunda y’ingoboka aho Leta yita ku baturage batishoboye bageze mu zabukuru ndetse n’izindi zifasha abatishoboye hagamijwe kubazamurira imibereho.

Ikindi kimwamwanya Rudasingwa yirengagiza, ni uko Perezida Kagame afata umwanya we akajya gusura abaturage, akumva ibibazo byabo nk’uko aherutse kubigenza mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba; ibintu nabyo Abanyarwanda bamukundira.

Mu bindi abanyarwanda bakundira umukuru w’igihugu harimo kubaza abayobozi inshingano aho umuyobozi wananiwe gushyira mu bikorwa inshingano ze avanwaho ndetse yaba yaranakoze amakosa agakurikiranwa; nk’uko byagendekeye iki kigarasha Rudasingwa.

Urukundo abanyarwanda bakunda Perezida Kagame rugaragarira kandi k’uburyo bamutora ngo akomeze kubayobora. Mu mwaka wa 2015 abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bandikiye Inteko ishinga amategeko ngo ihindure ingingo ya 101, kugirango Perezida Kagame yongere yemererwe kwiyamamaza.

Ibyo byakurikiwe no kuba Abanyarwanda barashimangiye ruriya rukundo maze batora Perezida wabo kigero kigera kuri 99%.

Ikigarasha Rudasingwa akwiye gushyira hasi umupira kuko ntacyo ari cyo ngo ahindure urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida wabo, akwiye kumenya kandi ko mu gihe gikwiye azisanga imbere y’ubutabera cyane ko ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: