10-06-2023

IVU na Zihabamwe bongeye kuzura ikinyoma cyakubitiwe ahareba i Nzega

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) na mugenzi we Zihabahamwe Yandamutso Noël umaze igihe yihihishahisha muri Australia bongeye guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwihandagaza bakabeshya ko bafite abantu “bubiriwe irengero.”

Aba bombi kuri uyu wa 30 Kanama 2022 bigabije imbuga nkoranyambaga maze biriza  amarira y’ingona bavuga ko bari kwibuka ababo “bashimuswe na Leta y’u Rwanda”, ibyo babihuzaga no kwizihiza umunsi Umuryango w’Abibumbye wageneye kuzirikana abantu bashimuswe bakabura.

Ukuri kwambaye ubusa ni uko yaba Ingabire ndetse n’uyu Zihabamwe nta muntu bafite washimuswe nk’uko bidasiba kumvikana mu mvugo zabo z’amanjwe; izo mvugo nta kindi ziba zigamije atari ukwibonekeza nk’abanyepolitike kandi mu by’ukuri ibyo bakora ari iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’urugero umuhezanguni Ingabire kugeza magingo aya ni we mugaba mukuru wa FDU-Inkingi, agakingirizo k’umutwe w’iterabwoba wa FDLR udasiba kugaba ibitero by’iterabwoba k’u Rwanda mu cyo ibyihebe by’uyu mutwe byita “gusoza akazi”.

Ako kazi mu yandi magambo gasobanuye gusoza umugambi wa Jenoside aho ingabo za RPA/F-Inkotanyi zabakomye mu nkokora ziriya nyangabirama zitaragera ku mugambi wazo wo kurimbura Abatutsi.

Zihabamwe we ni umwambari w’imena wa RANP-Abaryankuna, umutwe ukorana bya hafi na RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa aho uyu mutwe nawo uhora mu icengezamatwara rigamije kugumura Abanyarwanda ari nako wifatanya na buri wese utifuriza icyiza u Rwanda.

By’umwihariko byamaze kuba ikimenyabose ko abantu abahezanguni Ingabire na Zihabamwe bavuga ko “bashimuswe bakaburirwa irengero” bohorejwe mu mitwe y’iterabwoba aba bombi bafitemo ijambo.

Nk’uwitwa Munyabugingo Gaston mu mwaka wa 2022 yafatiwe mu cyuho asohoka mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe nyirabuja Ingabire we induru yari yayihaye umunwa avuga ko uwo mugabo “yashimuswe n’ubuyobozi bw’u Rwanda”.

Ni nako bimeze kuri Zihabamwe cyane ko Nsengimana Jean na Zihabamwe Antoine ahora avuga ko “barigishijwe na Leta y’u Rwanda” bizwi neza ko bari muri Uganda aho bari mu bikorwa by’iterabwoba bya RNC yabashoyemo, uyu muhezanguni akaba ari we wavanye bariya baturage mu Rwanda abizeza ibitangaza birimo kuba baragombaga kumusanga muri Australia.

Amatakirangoyi ya Ingabire na Zibahamwe ntawe akwiye kurangaza ngo ayateho umwanya cyane ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi gishyize imbere imibereho myiza y’abaturage bacyo.

Ubwanditsi

Leave a Reply

%d bloggers like this: