Kwibuka si igisebo, si n’ikamba – Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baharanira ko amateka yayo atazibagirana ndetse bagaharanira kuyikuramo amasomo bagamije gutegura ejo hazaza heza.
Ni ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026 mu muhango wo kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, umaza ubonye izuba.
Madamu Jeannette Kagame yashimye abagize ubutwari bagashinga IBUKA n’uburyo Abanyarwanda bakomeje gufatanyiriza hamwe guherekeza uyu muryango, yerekanye ndetse ko u Rwanda rwagize ibyago kuba umurage wa Jenoside yakorewe Abatutsi uzakomeza guhererekanywa.
Ati: “U Rwanda rwagize ibyago, u Rwanda rwagushije ishyano. Ni akaga gakomeye kubona ko uyu na wo ari umurage tuzakomeza guhererekanya nk’igihugu kandi nta n’undi twabisiganira.”
Yunzemo ati: “Kwibuka si igisebo, si n’ikamba (…) iyo hazakubaho ubumuntu ntidutereranywe ubwo bugome bw’indegangakamere ntabwo bwari kwimikwa ngo bushyirwe mu bikorwa kariya kageni, bworeka imbaga y’Abanyarwanda barenga miliyoni bazize uko bavutse.”
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari byinshi byishimirwa mu rugendo rw’imyaka 30 ishize ariko ko icyo kubabarira gihebuje byose.
Ati “Icyo kubabarira cyo kirahebuje. Gutanga cyangwa kugira imbabazi ntabwo ari intege nke. Ni imbaraga zikomeye z’umutima, ni ubutwari bwo kwanga guhera ku ngoyi, y’urwango ruhoraho rubyara inzika.”
Yahaye Abanyarwanda umukoro wo kutirara ngo u Rwanda rufite amahoro n’umutekano ahubwo bakwiye kubirinda cyane ko hari abakigerageza guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese namwe ayo mahitamo azakomeze kuba ayanyu. Uru rugamba ni urwacu, ni urwanyu.”
Yakomeje agira ati: “Tutabaye maso, ibyo twagezeho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’abana b’u Rwanda, twakongera tukabibura mu gihe gito. Niyo mpamvu ‘Ntibizongere kubaho – Never Again’ bidakwiye kuba imvugo gusa ahubwo dukwiye kubifata nk’isezerano rihoraho, kuri twebwe ubwacu, abacu twabuze, abadukomokaho n’igihugu cyacu muri rusange.”
Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bazirikana amateka yatumye Jenoside iba, urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya, ndetse n’ingamba zo kurwanya no gukumira icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyane cyane hashingiwe ku bibera mu Karere.
Ubwanditsi